• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Ubwanditsi 29 Sep 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku muzindaro we wa YouTube, umunyamakuru Gatanazi yongeye kugaragaza kamere ye nk’uwiyemeje guharanira gutagatifuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayihakana. Ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guhakana no gupfobya Jenoside si bishya, ahubwo ni gahunda isanzwe y’abagize uwo muryango, aho buri gihe bagerageza guhindura amateka, bakayandika mu buryo bushya bugamije guha isura nziza abicanyi.

Iyi nshuro, Gatanazi yahaye urubuga Donatien Kabuga Nshimyumuremyi, umuhungu wa ruharwa Kabuga Félicien, umwe mu bategetsi n’abashoramari bagize uruhare rukomeye mu itegurwa no gushyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Donatien si mushya mu bikorwa byo guhakana Jenoside. Kuva kera yagiye yumvikana mu mvugo zihakana amateka, agashishikariza abantu kudakoresha ijambo Jenoside, akemeza ko ari izina ryahimbwe n’abazungu. Ku mbuga za YouTube, yagiye agaragara asaba abantu gushyigikira se, akavuga ko ari umwere.

Mu kiganiro yagiranye na Gatanazi, yongeyeho ko se yari “umuntu mwiza cyane” wageretsweho ibyaha bitari ibye. Iyi mvugo igamije gukomeretsa abarokotse Jenoside ndetse no guhisha ukuri kw’amateka: Kabuga Félicien si umwere, ahubwo ni umwe mu banyemari b’ingenzi bakoresheje imari yabo mu buryo butandukanye ngo Jenoside yakorewe Abatutsi igerweho.

Amateka arivugira. Kabuga Félicien ni we watumije imihoro myinshi yifashishijwe n’interahamwe, ari na we watanze inkunga ikomeye mu ishingwa rya Radio RTLM, radiyo yahindutse intwaro y’itsembabwoko. Kabuga yahaye RTLM ibihumbi 500 by’amafaranga, mu gihe Perezida Habyarimana yayihaye miliyoni imwe. RTLM ikimara gushingwa, Kabuga yahoraga muri studio kuyobora ibiganiro no gutanga umurongo. Ni radiyo yahise isakaza ko Abatutsi ari abantu bagomba gupfa, itanga imvugo z’urwango n’amabwiriza y’uburyo bwo kubica. Iyo myumvire ni yo yagize uruhare mu gutuma ubwicanyi buba ku rugero rukabije.

Ubwo Minisitiri w’Itangazamakuru, François Rucogoza, yasabaga abayobozi ba RTLM kureka gukwirakwiza urwango, Kabuga ubwe yamusubije ko RTLM ivuga ukuri kandi ko nta mpamvu yo kuyibuza. Nyuma gato, Rucogoza yishwe we n’umuryango we, kimwe n’abandi banyapolitiki bari baramaganye umugambi wa Jenoside.

Ikiganiro cya Gatanazi na Donatien si igikorwa cyihariye. Ni igice cy’umugambi mugari ugaragara mu bana b’abajenosideri benshi. Hari umuco wubatswe wo gutagatifuza ababyeyi babo, aho bahora bavuga ko bari abere, ko bagerekwagaho ibyaha, cyangwa ko bari ababyeyi beza barenganyijwe n’isi. Ibi bikorwa bifite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside, bigakorwa mu buryo bunyuranye. Hari abahakana mu izina ry’urukundo rw’umuryango, bagashaka kubarengera mu mateka. Hari abakoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, bakagoreka ukuri mu nyandiko n’ibiganiro. Hari abifashisha amarangamutima, bakavuga iby’ubupfura cyangwa ubuntu bw’ababyeyi babo. Hari n’abafata izo nshingano nk’umurage, bakagendera mu nzira mbi z’ababyeyi babo.

Uruhare rw’abana b’abajenosideri rugenda rukomera kubera umuco mubi wo kudahana abahakana n’abapfobya Jenoside. Iyo abantu batabihanirwa, bigaragara nk’aho nta kibazo kirimo, bikaba ubutumwa bwo guha imbaraga abashaka guhakana amateka.

Gatanazi na Donatien baherutse gukora igikorwa gikomeye cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gutagatifuza Kabuga Félicien, umugabo wagize uruhare mu gutegura no gushyigikira Jenoside, ni ukugoreka amateka no gushinyagurira ibihumbi by’abatutsi bishwe. Uko abana b’abajenosideri bakomeza kwifashisha amazina y’ababyeyi babo mu guhakana no kubarengera, ni kimwe mu bigaragaza ko hakiri urugendo mu rugamba rwo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

 

2025-09-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Ubwanditsi 24 Mar 2021
IBISOBANURO KU IRASWA RY’UMUPOLISI RYABEREYE I BUSOGO

IBISOBANURO KU IRASWA RY’UMUPOLISI RYABEREYE I BUSOGO

Ubwanditsi 05 May 2016
Amafoto – Ikipe y’igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y’igikombe cy’Isi

Amafoto – Ikipe y’igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y’igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 20 Jul 2023
Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye
INKURU NYAMUKURU

# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline  bahakanye ibyaha baregwa
Mu Rwanda

Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline bahakanye ibyaha baregwa

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira
Mu Rwanda

Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira

Ubwanditsi 11 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru