• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Administrator 17 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu mwaka wa 2022, Perezida Tshisekedi yakiriye impapuro za Agricole Ntirampeba Mwamba zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Burundi nka Ambasaderi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ndayishimiye kandi yahise azamura Agricole Ntirampeba Mwamba ku ipeti rya Major General. Uku kuzamurwa ipeti bigaragaza uruhare rwe mu gukomeza ubufatanye bw’ibanga mu bya gisirikare hagati ya Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu kurwanya AFC/M23.

Ntirampeba, wagizwe ambasaderi mu 2022, azwiho kuba afite umubano udasanzwe na FDLR umaze igihe, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Uyu mubano we wagize uruhare mu koroshya itumanaho hagati ya Perezida Tshisekedi na FDLR, bityo bigafasha ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za DRC, iza Burundi, ndetse n’imitwe ya FDLR mu kurwanya abarwanyi ba AFC/M23.

Raporo ya 2009 y’Itsinda ry’Impuguke rya Loni (UNGoE) yagaragaje uruhare rwa Ntirampeba n’umuyobozi we icyo gihe, Lieutenant General Adolphe Nshimirimana, wari uyoboye ibiro by’ubutasi bya Burundi, mu gutanga intwaro n’inkunga z’ubuvuzi kuri FDLR. Iyo raporo yagaragaje amatelefoni hagati ya Ntirampeba n’abasirikare ba FDLR, ndetse n’ubufatanye mu bikoresho n’ubuvuzi.

Raporo yanditse iti: “Itsinda ryabonye amatelefoni agaragaza ibiganiro 13 hagati ya Colonel Agricole, umuyobozi w’abakozi ba General Nshimirimana, na Major Mazuru wa FDLR hagati ya Kamena na Kanama 2009.”

Amateka ya Ntirampeba n’ishyaka FDLR atangira akiri muto. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari impunzi I u Rilima, Bugesera, aho hamwe nizindi mpunzi z’Abarundi, zafashaga gushyira hamwe umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi
Nk’uko abandi benshi bari mu byaha bya jenoside babigenje, nyuma yaho yahunze ajya muri DRC aho yaje kwinjira mu Ngabo Zihariye za FDLR mu 1998, akorera mu Ishami rya 108 ryayobowe na Col. François-Xavier Birikunzira.

Mu myaka yakurikiyeho, Ntirampeba yagiye afata imyanya myinshi muri FDLR, yitabira ibikorwa byayo kandi akomeza gutera imbere binyuze mu myitozo ya gisirikare.

Mu 2000, yagiye ku mahugurwa y’ubutasi yateguwe n’inzobere za gisirikare za Zimbabwe. Mu mwaka umwe, we n’abandi Banyarwanda bari barinjiriye muri FDLR, binjiye mu mutwe wa CNDD-FDD wari uyobowe na Col. Jean-Bosco Ndayikengurukiye i Lubumbashi, aho yayoboye iby’ububiko n’ibikoresho.

Uyu murimo we wagize uruhare mu kwimura ibikoresho bya gisirikare bivuye muri DRC bijya mu mitwe ya CNDD-FDD yo muri Burundi kugeza igihe yinjijwe mu ngabo za leta mu 2003.

Mu 2005, Ntirampeba yabaye mu buyobozi bw’ibiro by’ubutasi bya Burundi (SNR) byari biyobowe na Gen. Adolphe Nshimirimana.

Ubu, Ntirampeba akomeza kugirana umubano ukomeye na FDLR, umutwe ukomeza gushyigikirwa na Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye mu guteza umutekano muke mu Rwanda.

Mu kwezi kwa mbere 2024, Ndayishimiye, aganira n’urubyiruko rurenze 500 i Kinshasa, mu izina ry’Afurika yunze Ubumwe yashishikarije urubyiruko rw’u Rwanda “gushyira igitutu ku bayobozi babo,” arusaba guhangana na leta y’u Rwanda no kuyisimbura.

Guhitamo Ntirampeba, umuntu ufite aho ahuriye na FDLR , nk’ambasaderi we i Kinshasa, byari uburyo bwo gushyigikira ubufatanye bwa gisirikare n’ubutegetsi na Tshisekedi no gushyigikira gahunda yo gukwirakwiza ingengabitekerezo y’ishyaka rya FDLR no kurwanya u Rwanda muri aka karere.

2025-11-17
Administrator

IZINDI NKURU

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

Editorial 07 Mar 2024
’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi

’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi

Editorial 14 Dec 2018
Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe  (SEX ROBOTS) VIDEO

Imibonano mpuzabitsina ishobora gucika kubera ibipupe (SEX ROBOTS) VIDEO

Editorial 28 Dec 2016
Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Editorial 06 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI
Mu Mahanga

TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI

Editorial 15 Jan 2016
Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye
ITOHOZA

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Editorial 25 Oct 2017
Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza
Mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza

Editorial 04 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru