• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwanditsi 19 Nov 2025 Amakuru, IBIDUKIKIJE, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO, UBUKUNGU

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko ku bwumvikane, amasezerano rwari rufitanye na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, azarangira muri Kamena 2026, bivuze ko nyuma y’icyo gihe atazongerwa.

RDB yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe muri gahunda yayo yo kwagura ibyo ikora ahanini mu bufatanye bwayo bushingiye kuri siporo, ireba cyane andi masoko mpuzamahanga n’amahirwe y’ishoramari.

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko Arsenal na RDB byarenze intego byari byihaye ubwo imikoranire yatangiraga, arizo zo guteza imbere ubukerarugendo, guharanira ko abakunzi b’umupira w’amaguru bamenya u Rwanda bakanarusura no gushyira umusingi ufatika ugamije iterambere ry’ubukerarugendo.

Ubu bufatanye RDB isobanura ko bwagaragaje ubwiza karemano bw’u Rwanda ndetse bugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo. Isobanura ko ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongereyeho miliyoni 1,3 mu 2024 ndetse umubare w’amafaranga ava mu bukerarugendo ukazamukaho 47% ugereranyije n’uko byari bihagaze mbere y’uko imikoranire itangira.

Bimwe mu bihe bitazibagirana RDB isobanura ko byabayeho muri ubu bufatanye harimo kugaragaza umuco w’u Rwanda kuri Emirates Stadium, hamwe no kuba abakinnyi n’abahoze aribo ba Arsenal baragiye basura u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Abo barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina. Mu ngendo zabo mu Rwanda, basuraga ibice bitandukanye by’igihugu nka Pariki n’ibindi ndetse bakagira n’umwanya wo guha impanuro Abanyarwanda bakiri bato bakunda umupira w’amaguru.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yagize ati “Twishimiye ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka y’imikoranire bumaze. Bwagaragaje urundi rwego rw’ubukerarugendo mu bice bitandukanye by’Isi, bwongera abasura u Rwanda ku rwego uburyo busanzwe butari kugezaho. Mu gihe turajwe ishinga no kongera ubukerarugendo bushingiye kuri siporo ahantu hashya, turashimira Arsenal ku bufasha, ubufatanyabikorwa n’ibindi yafatanyijemo n’u Rwanda mu myaka umunani ishize.”

Yongeyeho ati “Twiteguye gukomeza umubano wacu na Kroenke Sports C Entertainment Group binyuze mu bufatanye duheruka kugirana na LA Rams na So-Fi Stadium muri Los Angeles ndetse dukomeje ubufatanye n’amakipe ya Arsenal y’abagabo n’abagore mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w’imikino urangire. Bose turabifuriza ibyiza mu gukomeza guharanira intsinzi mu mezi ari imbere.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya Arsenal, Richard Garlick, yavuze ko gukorana na Visit Rwanda nk’umuterankunga wabo wa mbere bambaye ku kuboko, byari urugendo rudasanzwe.

Yongeyeho ati “Mu myaka myinshi, twafatanyije kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda ngo bumenyekane ku Isi no kwita ku nyamaswa, kandi duhura n’abafana bacu bo muri Afurika. Imikoranire n’ubufasha bwa Visit Rwanda binyuze muri ubu bufatanye bwagize umumaro ukomeye mu kuzamura intego zacu, bidufasha gushora mu ntego yacu y’igihe kirekire yo gutwara ibikombe bikomeye no mu buryo bw’amikoro. Turashimira RDB ku bufatanye n’ibyo twagezeho hamwe.”

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abagore n’iz’abato.

Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

Ku wa 18 Kanama uwo mwaka, RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

Byari nyuma y’uko umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.

Uruhare rwa Arsenal mu kumenyekanisha u Rwanda kuva mu 2018

Arsenal ni imwe mu makipe 10 akunzwe ku Isi, ibyo bikagaragarira mu mubare w’abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga, umutungo ifite, agaciro kayo n’umubare w’imyambaro y’abakinnyi igurisha buri mwaka.

Mu mikoranire yaranze u Rwanda na Arsenal mu myaka isaga irindwi ishize, harimo ko uretse kwambara VISIT RWANDA ku myambaro yayo no kuyishyira ku byapa byamamaza muri Emirates Stadium, iyi kipe yo mu Bwongereza yakunze kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda na bimwe mu bigize umuco Nyarwanda yifashishije abakinnyi bayo, ikabinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo ikurikirwaho n’abagera kuri miliyoni 100.

Kuva mu 2018, hari abanyabigwi n’abakinnyi benshi bakomeye b’amakipe ya Arsenal mu bagabo n’abagore bagiye mu Rwanda.

Muri ubu bufatanye kandi, abatoza bo muri Arsenal barimo Simon McManus na Kerry Green, bahuguye ab’Abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira mwiza ugezweho nk’uwo iyi kipe ikina.

Buri mwaka iyi kipe kandi yifatanyaga n’Abanyarwanda mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi.

2025-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 31 Dec 2021
Umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka

Umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Ubwanditsi 23 Feb 2020
Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Ubwanditsi 13 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016
Mu Mahanga

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025
Amakuru

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Ubwanditsi 22 Sep 2025
Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu
Mu Rwanda

Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru