• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho

Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho

RUSHYASHYA 16 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazahagararira Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mikino ya FIFA Series 2026, hagaragaramo Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance na murumuna wabo Mickels Leroy Jacques.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, ni bwo hatangajwe abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya gicuti ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) rizatangira kubera i Kigali kuva tariki ya 26-30 Werurwe 2026.

Abanyezamu bahamagawe ni Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.

Abakinnyi bo mu bwugarizi bahamagawe ni Mutsinzi Ange wa Zira FK, Manzi Thierry wa Al Ahly Tripoli, Kavita Phanuel Mbaya wa Bermingham Legion, Nshimiyimana Yunusu wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel wa Ael Limassol FC, Niyomugabo Claude wa APR FC, Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC na Uwumukiza Obed wa Rayon Sports.

Abakinnyi bo mu kibuga hagati ni Mugisha Bonheur wa Al Masry, Bizimana Djihad wa Cs Constantine, Samuel Gueulette wa Raal La Louvière, Muhire Kevin wa Jamus Fc, Kalisa Sven wa FC Etzella Ettelbruck, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Sahabo Hakim wa Aek Athens FC na Uwineza Rene wa Kiyovu Sports.

Muri ba rutahizamu bahamagawe hatunguranyemo abakinnyi batatu bavukana. Abo ni Mickels Joy Slayd wa FK Karvan na Mickels Joy Lance wa Saba Baku na mukurumuna wabo Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK.

Aba bazaba bafatanya na Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk, Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Biramahire Abeddy wa Assabah FC, Byiringiro Lague wa Police FC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Kury Johan Marvin wa AC BELLINZONA, Niyo David wa NK Veres Rivne FC na Mugisha Gilbert wa APR FC.

Kuva tariki ya 26 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro no kuri Kigali Pelé Stadium hazabera imikino y’amatsinda mu irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026.

Stade Amahoro izaberaho imikino y’Itsinda A ririmo Estonia, Grenada, Kenya n’u Rwanda, mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau ari ryo rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.

2026-03-16
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ubwanditsi 21 May 2025
Rayon Sports ifite urugamba rukomeye yerekeje muri Nigeria

Rayon Sports ifite urugamba rukomeye yerekeje muri Nigeria

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana

Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana

Ubwanditsi 10 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Ndayiragije Etienne watozaga Bugesera FC yatandukanye n’iyo kipe
Amakuru

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Ndayiragije Etienne watozaga Bugesera FC yatandukanye n’iyo kipe

Ubwanditsi 10 Jan 2023
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Ubwanditsi 29 Apr 2017
Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda
Mu Mahanga

Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru