• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

  • Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League   |   16 Apr 2026

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’   |   15 Apr 2026

  • Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?   |   15 Apr 2026

  • Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”   |   11 Apr 2026

  • Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma   |   09 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Aruba yegukanye igikombe cya FIFA SERIES mu itsinda B, itsinze Liechtenstein ku mikino wa nyuma

AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Aruba yegukanye igikombe cya FIFA SERIES mu itsinda B, itsinze Liechtenstein ku mikino wa nyuma

RUSHYASHYA 30 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Aruba yanyagiye Liechtenstein ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya FIFA Series 2026 mu Itsinda B, ikora amateka yo kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere gikiniwe i Kigali.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ya nyuma yo mu Itsinda B, ry’iyi mikino itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi ni uwahuje Liechtenstein na Aruba kuko amakipe yombi yahataniraga igikombe cy’iri rushanwa riri kubera mu Rwanda bwa mbere.

Aruba yinjiye mu mukino mbere ndetse ibona n’igitego cya mbere ku munota wa 18 gitsinzwe na Jaybrien Romano, mugenzi we Gello Robertha shyiramo icya kabiri ku munota wa 25.

Mu gice cya kabiri Liechtenstein yagitangiye ishaka kwishyura, ndetse Emanuel Zund ayishyurira igitego cya mbere ku munota 53, bituma Aruba isubira inyuma ijya kugarira.

Ibi byatumye umukinnyi wo mu kibuga hagati wa Aruba, Ostiana Rovien, ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, Uwikunda Samuel wari umusifuzi amwereka umutuku, asohoka hanze.

Gusa Aruba yari yigarurire abakunzi benshi muri Stade, yashyizemo igitego cya gatatu ku munota wa 69, kivuye ku ishoti rikomeye ryatewe na Rainey Breinburg wari hanze y’urubuga rw’amahina.

Igitego cya kane muri uyu mukino cyitsinzwe na myugariro wa Liechtenstein, Hofer Jens, wawushyize mu izamu ashaka kuwambura Conner van Kilsdonk wa Aruba wari wacenze n’umunyezamu.

Iki gitego ni cyo cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino, biha intsinzi Aruba yo kwegukana iri rushanwa, ikora amateka yo kuritwarira mu Rwanda, aho rikiniwe bwa mbere.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Tanzania yanyagiye Macau ibitego 6-0. Byatsinzwe na Amancio wa Macau witsinze icya mbere ku munota wa 16, Bakari Mwamnyeto ashyiramo ikindi nyuma y’iminota 10.

Ku munota wa 45 Mudathir Yahya yashyizemo igitego cya gatatu, Paul Peter ashyiramo icya kane ku munota wa 56, Novatus Miroshi ashyiramo icya gatanu, naho Tarryn Allarakhia ashyiramo icy’agashinguracumu.

Indi mikino ya FIFA Series iteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro, aho Kenya izakina na Grenada, Saa Kumi (16:00) na Saa Moya n’Igice u Rwanda rukine na Estonia.

2026-03-30
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Ubwanditsi 13 Jan 2025
Amavubi akomeje imyitozo yo kuzakina na Ethiopia

Amavubi akomeje imyitozo yo kuzakina na Ethiopia

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 16 Nov 2020
U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe bashaka kwinjiza magendu

U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe bashaka kwinjiza magendu

Ubwanditsi 12 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Marina yakoze indirimbo ya mbere iri mu njyana ya Zouk
SHOWBIZ

Marina yakoze indirimbo ya mbere iri mu njyana ya Zouk

Ubwanditsi 16 May 2019
Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe
Mu Rwanda

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite
SHOWBIZ

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite

Ubwanditsi 14 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru