• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

  • AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki   |   03 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

RUSHYASHYA 09 Apr 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ni benshi bajya kuri YouTube bakumva babaye ibitangaza, Uzi kuvuga cyane yiyita umusesenguzi. Mu gusesengura bagakwiza ibihuha kuko nibyo bituma bakurikirwa. Tariki ya 31 Werurwe ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho yashyizweho na Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ku mbuga nkoranyambaga ukora inkuru za ShowBiz.

Ayo mashusho yagaragazaga abantu basenya inyubako zitemewe bibera mu murenge wa Jabana akarere ka Gasabo maze ayakurikiza amagambo akoronga abayobozi ko ari abagome yiyita ko ari umusore w’imyaka 29 warimo guteza imbere u Rwanda none miliyoni ze 70 barazitwitse.

Iyi nkuru yasamiwe hejuru n’ibigarasha n’abandi benshi batifuriza ineza Leta bavuga ko idashaka iterambere ry’urubyiruko ahubwo irupyinagaza nkuko Clement yabitangaje. Yongeyeho ko ibintu bizahinduka ashaka kuvuga ko ubutegetsi buzahinduka. Yongeyeho ko nta rupfu rurenze urwo bamwishe. Nkibona agaciro k’ ibikorwa nahise ngira amatsiko yo kumenya aho Clement (nk’umuntu umuzi) uvuga ko ashaka gutera inkunga Leta na miliyoni ze 70 yazikuye ku ikubitito nasanze icyangombwa kitamwanditseho cyanditse kuri Anatole Uragiwenimana.

Clement mu guca igikuba yitabaje umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Pappy nawe ukunda byacitse. Maze ibigarasha birahurura bivuga ko umuherwe ukiri muto Niyigaba Clement yakorewe ihohoterwa.

Nk’umuntu uzi neza Niyigaba Clement nahise menya ko hari ikibyihishe inyuma. Clement ari muri babandi bumva barabaye ibitangaza kubera YouTube. Batunzwe no kuvuga abandi cyangwa se kuvugira abandi. RIB yatangaje ko Ibyaha DC Clement akurikiranyweho birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi kubw’inabi, icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo kurwanya ububasha bw’amategeko, icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange n’icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Ubundi iyo umuntu yicaye yibaza icyo yashyaga yarura, kuko ntaho ahuriye na ny’iri nzu. Hari abandi nkawe bajya bahuruzwa, bakaza bihishe mu mutaka w’umwuga bakora, bakagerageza gutera igitutu abari mu kazi. Gusa ni umuco utari mwiza kuko nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko. DC Clement akwiye kubera abandi urugero, abantu bakirinda kujya babangamirana mu kazi kabo.”

Clement ibyaha bye yanabishinjwa n’umuhizi n’umugenzi. Ku ikubitiro yiyemereye ko yatanze ruswa y’ibihumbi 900 y’amafaranga y’u Rwanda, hanyuma asagarira inzego, guhuruza abaturage ngo bamujye inyuma n’ibindi abizi neza ko ari umumotsi wa Anatole Uragiwenimana.

Amakuru agera kuri Rushyashya avugako Anatole nawe yashutswe bikomeye na DC Clement nk’umuntu wibera mu Bushinwa amwemezako kwagura ishuri byashoboka kandi yarahawe icyangombwa cyo kuvugurura kitarenze metero 7 gusa.

Naje kumenya kandi ko Clement yakaga amafaranga menshi Anatole avuga ko ayasangira n’inzego. Abonye ibye bigiye hanze yumvaga itangazamakuru rizamugarukira bakamugirira impuhwe. Ubu Clement yabuze ayo acira nayo amira. Ibyo yemereye Anatole byaranze kandi yarahawe amafaranga ikindi ibyo yise umujinya byamugushije mu cyaha ashobora gukatirwa imyaka azasanga impanga yari amaze iminsi abyaye zigeze kure amashuri abanza.

Ndambendore Valens Pappy nawe ntiyakoze itangazamakuru kuko yakoze inkuru igaragaza ko Clement yarenganye kandi ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya. Uwo mujinya utuma umena imodoka za Leta sinzi ibisobanuro Pappy awubonera.

Clement na Pappy ni urugero ko kwamamara kubera ibihuha byo kuri Youtube ukaba igihangange mu barwanya u Rwanda izina ryawe rikavugwa, ukakira udufaranga two gushimirwa bitaramba. Ibi birareba abiyita abasesenguzi bose basesengura babyina buvumbyi batazi icyabaye.

 

 

 

 

2026-04-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Washington: Kagame yavuze ko  Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington: Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Ubwanditsi 31 Oct 2021
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Ubwanditsi 07 Feb 2019
Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Ubwanditsi 11 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane
POLITIKI

Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Ubwanditsi 21 Feb 2016
Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye
IMIKINO

Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée
Mu Rwanda

Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Ubwanditsi 05 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru