• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

RUSHYASHYA 09 Apr 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ni benshi bajya kuri YouTube bakumva babaye ibitangaza, Uzi kuvuga cyane yiyita umusesenguzi. Mu gusesengura bagakwiza ibihuha kuko nibyo bituma bakurikirwa. Tariki ya 31 Werurwe ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho yashyizweho na Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ku mbuga nkoranyambaga ukora inkuru za ShowBiz.

Ayo mashusho yagaragazaga abantu basenya inyubako zitemewe bibera mu murenge wa Jabana akarere ka Gasabo maze ayakurikiza amagambo akoronga abayobozi ko ari abagome yiyita ko ari umusore w’imyaka 29 warimo guteza imbere u Rwanda none miliyoni ze 70 barazitwitse.

Iyi nkuru yasamiwe hejuru n’ibigarasha n’abandi benshi batifuriza ineza Leta bavuga ko idashaka iterambere ry’urubyiruko ahubwo irupyinagaza nkuko Clement yabitangaje. Yongeyeho ko ibintu bizahinduka ashaka kuvuga ko ubutegetsi buzahinduka. Yongeyeho ko nta rupfu rurenze urwo bamwishe. Nkibona agaciro k’ ibikorwa nahise ngira amatsiko yo kumenya aho Clement (nk’umuntu umuzi) uvuga ko ashaka gutera inkunga Leta na miliyoni ze 70 yazikuye ku ikubitito nasanze icyangombwa kitamwanditseho cyanditse kuri Anatole Uragiwenimana.

Clement mu guca igikuba yitabaje umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Pappy nawe ukunda byacitse. Maze ibigarasha birahurura bivuga ko umuherwe ukiri muto Niyigaba Clement yakorewe ihohoterwa.

Nk’umuntu uzi neza Niyigaba Clement nahise menya ko hari ikibyihishe inyuma. Clement ari muri babandi bumva barabaye ibitangaza kubera YouTube. Batunzwe no kuvuga abandi cyangwa se kuvugira abandi. RIB yatangaje ko Ibyaha DC Clement akurikiranyweho birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi kubw’inabi, icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo kurwanya ububasha bw’amategeko, icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange n’icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Ubundi iyo umuntu yicaye yibaza icyo yashyaga yarura, kuko ntaho ahuriye na ny’iri nzu. Hari abandi nkawe bajya bahuruzwa, bakaza bihishe mu mutaka w’umwuga bakora, bakagerageza gutera igitutu abari mu kazi. Gusa ni umuco utari mwiza kuko nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko. DC Clement akwiye kubera abandi urugero, abantu bakirinda kujya babangamirana mu kazi kabo.”

Clement ibyaha bye yanabishinjwa n’umuhizi n’umugenzi. Ku ikubitiro yiyemereye ko yatanze ruswa y’ibihumbi 900 y’amafaranga y’u Rwanda, hanyuma asagarira inzego, guhuruza abaturage ngo bamujye inyuma n’ibindi abizi neza ko ari umumotsi wa Anatole Uragiwenimana.

Amakuru agera kuri Rushyashya avugako Anatole nawe yashutswe bikomeye na DC Clement nk’umuntu wibera mu Bushinwa amwemezako kwagura ishuri byashoboka kandi yarahawe icyangombwa cyo kuvugurura kitarenze metero 7 gusa.

Naje kumenya kandi ko Clement yakaga amafaranga menshi Anatole avuga ko ayasangira n’inzego. Abonye ibye bigiye hanze yumvaga itangazamakuru rizamugarukira bakamugirira impuhwe. Ubu Clement yabuze ayo acira nayo amira. Ibyo yemereye Anatole byaranze kandi yarahawe amafaranga ikindi ibyo yise umujinya byamugushije mu cyaha ashobora gukatirwa imyaka azasanga impanga yari amaze iminsi abyaye zigeze kure amashuri abanza.

Ndambendore Valens Pappy nawe ntiyakoze itangazamakuru kuko yakoze inkuru igaragaza ko Clement yarenganye kandi ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya. Uwo mujinya utuma umena imodoka za Leta sinzi ibisobanuro Pappy awubonera.

Clement na Pappy ni urugero ko kwamamara kubera ibihuha byo kuri Youtube ukaba igihangange mu barwanya u Rwanda izina ryawe rikavugwa, ukakira udufaranga two gushimirwa bitaramba. Ibi birareba abiyita abasesenguzi bose basesengura babyina buvumbyi batazi icyabaye.

 

 

 

 

2026-04-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 27 May 2022
Mu rwego rwo guhunga ubutabera Kayumba Nyamwasa yatahiye umuzulukazi

Mu rwego rwo guhunga ubutabera Kayumba Nyamwasa yatahiye umuzulukazi

Ubwanditsi 31 Jan 2018
Aho bikomereye  n’uko Afurika iboshywe n’ababoshywe

Aho bikomereye n’uko Afurika iboshywe n’ababoshywe

Ubwanditsi 03 Jun 2017
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“U Rwanda ntirwafashe impunzi z’Abarundi bugwate, n’abaturage basanzwe baje mu Rwanda igihugu cyabo cyabangiye ko basubirayo” Min Biruta
INKURU NYAMUKURU

“U Rwanda ntirwafashe impunzi z’Abarundi bugwate, n’abaturage basanzwe baje mu Rwanda igihugu cyabo cyabangiye ko basubirayo” Min Biruta

Ubwanditsi 12 Aug 2020
U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside
Mu Mahanga

U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.
Mu Rwanda

Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.

Ubwanditsi 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru