APR VC ihagarariye u Rwanda yatsinze Black Rhinos VC amaseti 3-0 (25-18, 25-10, 25-11) mu mukino ufungura Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball (CAVB Menʼs Club Championship 2026), iri kubera mu Rwanda.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatatu, wakurikiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Mbere yo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 47, amakipe 24 yaryitabiriye yahawe ikaze mu Rwanda, binyuze mu birori bibereye ijisho byasusurukijwe n’aba DJs n’Itsinda rya Ishami Talents.
Muri aya makipe yitabiriye CAVB Menʼs Club Championship 2026, 20 muri yo yavuye hanze y’u Rwanda.
Ubwo yatangizaga iri rushanwa, Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yabifurije kugirira ibihe byiza mu Rwanda.
Yagize ati “Twiteguye gushyira imbaraga mu kwakirana urugwiro buri wese witabiriye iri rushanwa.”
CAVB Menʼs Club Championship 2026 ihuza amakipe akomeye muri Afurika ndetse yitezweho gukomeza guteza imbere umukino wa Volleyball ku ruhando mpuzamahanga.
Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, Louis Rwakiranya, yavuze ko Irushanwa nka CAVB Men’s Club Championship ryerekana ko Umugabane ugenda ukura.
Ati “Amakipe yacu ntabwo akiri ayo kwitabira, yabaye inkingi zikomeye muri Volleyball ku Isi.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rutahawe kwakira iri rushanwa ku bw’amahirwe kuko rwabikoreye binyuze mu kwerekana ubudaheranwa, kwimakaza ubwiyunge no kugera ku ntego zarwo muri Afurika yose.
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira CAVB Menʼs Club Championship 2026.
Ati “Iri rushanwa ni amahirwe yo guhuza Volleyball muri Afurika, gusangizanya inararibonye, kwimakaza ubumwe no kunoza ibyo dukora muri siporo.”
APR VC yatangiye irushanwa neza itsinda Black Rhinos VC, izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, ikina umukino wayo wa kabiri.
Aya makipe ari mu Itsinda A hamwe na Litto Team Volleyball [Cameroun], Nemo Stars VC [Uganda], Nigeria Customs Service [Nigeria] na Petrojet SC [Misiri].
APR VC ifite intego yo kwegukana iri rushanwa yakiriye, mu mwaka ushize yasoreje ku mwanya wa kane mu gihe Black Rhinos VC, yo ari ubwa mbere yitabiriye.
CAVB Menʼs Club Championship 2026 izakomeza ku wa Kane hakinwa imikino 11 isigaye ku y’umunsi wa mbere wo mu matsinda.









