• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki

AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki

RUSHYASHYA 03 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Police FC yari icecetse ku isoko ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi yakangutse itangira gusinyisha abakinnyi bashya barimo abanyamahanga barimo Moussa Limane, Keffa Tangara, Mzungu Japhet na Iddrisu Shaibu, ndetse na Rushema Chris wakiniraga Rayon Sports.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026, ni bwo Police FC yatangaje ko yasinyishije abakinnyi bashya bazayikinira guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.

Muri abo bakinnyi harimo Iddrisu Shaibu w’imyaka 26 wahawe imyaka ibiri muri iyi kipe avuye muri Sofapaka FC. Ni umukinnyi ukina mu bwugarizi ariko anyuze ku ruhande rw’ibumoso, akazaziba icyuho cya Ishimwe Christian wasubiye muri APR FC yahozemo.

Mu kurushaho gukomeza ubwugarizi bw’iyi kipe, yasinyishije imyaka ibiri myugariro w’imyaka 25, Rushema Chris, wakiniraga Rayon Sports ariko akaba yarahisemo gusesa amasezerano kuko atabonaga umwanya uhagije wo gukina.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, yagerageje no kongera imbaraga mu busatirizi, aho yahaye amasezerano y’imyaka ibiri Moussa Limane, wakiniraga Asante Kotoko S.C. yo muri Ghana.

Undi mukinnyi wasinyishijwe na Police FC amasezerano y’imyaka ibiri, ni Keffa Tangara wo muri Mali wakiniraga Djoliba AC y’iwabo.

Umunya-Kenya, Japheth Mzungu, wakinaga hagati mu kibuga muri Sofapaka FC yo muri Kenya, na we yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC.

Aba bakinnyi basinyishijwe nyuma y’uko Police FC itangaje ko yashyizeho Rutsindura Antoine ‘Mabombe’ nk’Umuyobozi Mukuru wa Tekinike muri iyi kipe.

Abandi bakinnyi bashya Police FC yasinyishije ni Byishimo Valua na Rugwiro Kevin, mu gihe yongereye amasezerano ya Nsabimana Eric ‘Zidane’, Iradukunda Simeon, Niyongira Patience na David Chimezie.

2026-07-03
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ubwanditsi 02 Sep 2024
General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

Ubwanditsi 25 Nov 2024
Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri

Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri

Ubwanditsi 06 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro
Mu Rwanda

RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

Ubwanditsi 30 Jun 2017
“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.
Amakuru

“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

Ubwanditsi 14 Jul 2024
Kuki Urupfu Rwa Karegeya  Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru