• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki

AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki

RUSHYASHYA 03 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Police FC yari icecetse ku isoko ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi yakangutse itangira gusinyisha abakinnyi bashya barimo abanyamahanga barimo Moussa Limane, Keffa Tangara, Mzungu Japhet na Iddrisu Shaibu, ndetse na Rushema Chris wakiniraga Rayon Sports.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026, ni bwo Police FC yatangaje ko yasinyishije abakinnyi bashya bazayikinira guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.

Muri abo bakinnyi harimo Iddrisu Shaibu w’imyaka 26 wahawe imyaka ibiri muri iyi kipe avuye muri Sofapaka FC. Ni umukinnyi ukina mu bwugarizi ariko anyuze ku ruhande rw’ibumoso, akazaziba icyuho cya Ishimwe Christian wasubiye muri APR FC yahozemo.

Mu kurushaho gukomeza ubwugarizi bw’iyi kipe, yasinyishije imyaka ibiri myugariro w’imyaka 25, Rushema Chris, wakiniraga Rayon Sports ariko akaba yarahisemo gusesa amasezerano kuko atabonaga umwanya uhagije wo gukina.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, yagerageje no kongera imbaraga mu busatirizi, aho yahaye amasezerano y’imyaka ibiri Moussa Limane, wakiniraga Asante Kotoko S.C. yo muri Ghana.

Undi mukinnyi wasinyishijwe na Police FC amasezerano y’imyaka ibiri, ni Keffa Tangara wo muri Mali wakiniraga Djoliba AC y’iwabo.

Umunya-Kenya, Japheth Mzungu, wakinaga hagati mu kibuga muri Sofapaka FC yo muri Kenya, na we yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC.

Aba bakinnyi basinyishijwe nyuma y’uko Police FC itangaje ko yashyizeho Rutsindura Antoine ‘Mabombe’ nk’Umuyobozi Mukuru wa Tekinike muri iyi kipe.

Abandi bakinnyi bashya Police FC yasinyishije ni Byishimo Valua na Rugwiro Kevin, mu gihe yongereye amasezerano ya Nsabimana Eric ‘Zidane’, Iradukunda Simeon, Niyongira Patience na David Chimezie.

2026-07-03
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Ubwanditsi 04 May 2021
Umubiligi Ivan Jack Minaert yatangije imyitozo mu ikipe ya Gorilla FC iheruka gutandukana na Gatera Mussa

Umubiligi Ivan Jack Minaert yatangije imyitozo mu ikipe ya Gorilla FC iheruka gutandukana na Gatera Mussa

Ubwanditsi 20 Feb 2024
Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Ubwanditsi 29 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO
HIRYA NO HINO

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO

Ubwanditsi 12 May 2018
Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina
Mu Rwanda

Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Ubwanditsi 20 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru