• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima

Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima

RUSHYASHYA 13 Jul 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku wa 16 Gicurasi 2026, Kabuga Félicien wari ukurikiranywe n’Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT) yapfiriye muri gereza ya Loni i La Haye mu Buholandi, ahagana saa sita n’iminota 51 z’amanywa.

Urupfu rwe rwabaye nyuma y’imyaka hafi itatu urubanza rwe ruhagaritswe kubera uburwayi bukomeye bwatewe n’izabukuru, bwatumaga atagifite ubushobozi bwo kuburana.

Mu rwego rwo gukuraho impaka zose zashoboraga kuvuka ku rupfu rwe, Perezida wa IRMCT yahise asaba Umucamanza Alphons Orie gukora iperereza ryigenga ku byabaye. Raporo yashyikirijwe urukiko ku wa 6 Nyakanga 2026 igaragaza ko Kabuga yazize urupfu rusanzwe, ruturuka ku ndwara yari amaranye igihe.

Raporo igaragaza ko mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi, abakozi b’ibitaro by’imfungwa bya Haaglanden basanze Kabuga mu cyumba cye nk’uko byari bisanzwe, baramwuhagira banamuha ifunguro rya mu gitondo.

Saa tanu n’iminota 13, yafashijwe guhamagara umwe mu bakobwa be kuri telefoni. Bombi baganiriye iminota irindwi, nta kibazo kidasanzwe cyagaragaye muri icyo kiganiro.

Ahagana saa sita z’amanywa, umukozi wa gereza yamugejejeho ifunguro rya saa sita rigizwe n’umuceri, karoti, inyama, icyayi na yogourt, ahita asohoka afunga icyumba.

Nyuma y’iminota 50, undi mukozi yahengereye mu kadirishya kari ku rugi rw’icyumba, abona Kabuga yicaye mu kagare k’abafite ubumuga, yunamye umutwe. Yabanje gukeka ko asinziriye.

Icyakora, amaze gufungura urugi kugira ngo yinjizemo umukozi ushinzwe isuku, basanze Kabuga atarakoze ku mafunguro yari amaze guhabwa kandi atagihumeka.

Bahise bahamagara muganga, wageze aho yari ari mu gihe kitarenze umunota umwe, asuzuma ubuzima bwe maze yemeza ko yamaze gupfa.

Kubera ko mu cyumba Kabuga yari arimo hatari hari kamera z’umutekano, iperereza ryifashishije amashusho yafatiwe hanze yacyo.

Aya mashusho yagaragaje ko nta muntu n’umwe winjiye muri icyo cyumba nyuma y’uko yari amaze guhabwa ifunguro rya saa sita kugeza abonetse yapfuye.

Ku mugoroba w’uwo munsi, umuganga w’inzobere mu gusuzuma imirambo yinjiye mu cyumba cya Kabuga, asanga akiri mu kagare yari yicayemo, imbere ye hari isahani y’ibiryo atigeze arya.

Nyuma yo gusuzuma umurambo we, nta gikomere, nta kimenyetso cy’ihohoterwa cyangwa ikindi cyose cyagaragazaga ko yaba yarishwe cyabonetse.

Kubera ko ibimenyetso byose byerekanaga urupfu rusanzwe, abaganga banzuye ko nta mpamvu yo kubaga umurambo ngo hakorwe isuzuma ry’imbere.

Yazize indwara y’umutima

Ku wa 20 Gicurasi 2026, inzego z’ubugenzuzi bwa gihanga z’i Haaglanden zasohoye raporo ya nyuma yemeza ko Kabuga yazize indwara y’umutima, ishingiye ku ndwara nyinshi yari asanganywe ziterwa n’izabukuru

Nyuma yo kubona icyemezo cy’urupfu cyatanzwe n’inzego z’u Buholandi, umuryango wa Kabuga wakuye umurambo we i La Haye ku wa 28 Gicurasi 2026.

Nubwo raporo itatangaje aho yashyinguwe, amakuru yaje kwemeza ko yashyinguwe mu ibanga rikomeye mu gace ka Waterloo mu Bubiligi.

Mu mwanzuro wa nyuma, Umucamanza Alphons Orie yavuze ko nta kimenyetso na kimwe cyagaragaje ko Kabuga yishwe cyangwa yazize uburozi. Yemeje ko yapfuye azize uburwayi bw’umutima n’izindi ndwara zifitanye isano n’izabukuru, bityo ko nta yandi maperereza yari akenewe.

2026-07-13
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi

Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi

Ubwanditsi 04 May 2017
Umuhanzi Doddy Uwihirwe ubarizwa muri Finland yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love” Yakorewe n’amashusho

Umuhanzi Doddy Uwihirwe ubarizwa muri Finland yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love” Yakorewe n’amashusho

Ubwanditsi 24 Nov 2020
Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Ubwanditsi 24 Mar 2023
Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 23 May 2019
Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 
Amakuru

Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Ubwanditsi 20 Sep 2022
Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa
INKURU NYAMUKURU

Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Ubwanditsi 11 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru