Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Super Cup 2026 izakinwa nk’uko byari byatangajwe, ariko APR FC yari yaramenyesheje iri shyirahamwe ko itazitabira, isimbuzwa Mukura Victory Sports & Loisirs.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje FERWAFA n’amakipe bireba, aho byemejwe ko imikino ya Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane, aho kuba abiri nk’uko byari biteganyijwe mbere.
Ubusanzwe Super Cup yakinwaga n’amakipe yatwaye shampiyona y’u Rwanda ndetse n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro cy’umwaka w’imikino uheruka, byose bikaba byari byatwawe na APR FC yagombaga guhura n’iyabaye iya kabiri muri shampiyona iyo akaba ari Rayon Sports.
Nyuma yahoo FERWAFA ibonye umuterankunga w’uyu mwaka akaba ari Turbo King, yahisemo kongera umubare w’amakipe ava kuri abiri aba ane, aha akaba ariho ikipe ya APR FC yanditse ivuga ko itazabasha kwitabira iri rushanwa.
Ibiganiro byahuje FERWAFA n’amakipe ane yari yabwiywe ko azakina iri rushanwa byanzuye ko APR FC isimbuzwa Mukura VS yo yari yabaye iya Gatanu muri shampiyona, ikaba ije yiyunga ku nyandi makipe yari yabaye iya kabiri, gatatu ndetse n’iyakane ariyo Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC.
Ibi bivuze ko Super Cup 2026 igiye kuba iya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda izakinwa n’amakipe ane, kandi APR FC yatwaye shampiyona y’u Rwanda ikazaba itari mu makipe azahatana.
Biteganyijwe ko imikino ya ½ cy’irangiza izakinwa ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pele Stadium aho guhera ku I saha ya saa cyenda ikipe ya Kiyovu Sports izakina na Mukura VS&L naho ku isaha ya saa kumi n’Ebyiri n’Igice Rayon Sports izakine na Police FC.
Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa ku cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, saa 15:00, kuri Kigali Pele Stadium ari naho hazatangwa igikombe.
FERWAFA kandi yatangaje ko buri kipe izitabira izahabwa amafaranga yo kwitabira.




