Ikipe ya Police Volleyball Club yatangaje ko yasinyishije abakinnyi batatu bashya, barimo abakobwa babiri n’umusore umwe, mu rwego rwo gukomeza ikipe no kuyongerera imbaraga mbere y’umwaka mushya w’imikino.
Aba bakinnyi bashya ni Fillette Uzamukunda, ukina nka Libero, Rosaly Chioma, ukina nka Receiver Attacker, ndetse na Nolan Enzo Ganza, ukina nka Setter.
Fillette Uzamukunda yerekeje muri Police VC avuye muri Kepler WVC, mu gihe Rosaly Chioma aje muri iyi kipe nyuma yo gukinira OK Mladost yo muri Macedonia y’Amajyaruguru.
Nolan Enzo Ganza we yavuye muri Nyanza TSS VC.
Kuzana aba bakinnyi batatu ni kimwe mu Police VC ishingiyeho mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe izahangana ku rwego rwo mu Rwanda no hanze yarwoZ
Police VC yatangaje ko yishimiye kwakira aba bakinnyi bashya, ibifuriza amahirwe masa mu mirimo mishya.
Aba bakinnyi batatu basanze Police VC iri mu makipe akomeye muri volleyball y’u Rwanda, aho igiye gukomeza kwitegura amarushanwa y’imbere mu gihugu ndetse n’ayo ku rwego mpuzamahanga.




