• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y’imyaka ibiri   |   05 Nov 2026

  • Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye   |   05 Nov 2026

  • Ikipe ya Mukura VS yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Kigali FC ubusa ku busa   |   03 Nov 2026

  • Rusesabagina si uwo guhabwa mikoro, ahubwo akeneye kwitabwaho n’abaganga   |   03 Nov 2026

  • Rayon Sports yatsinze Marines FC, Police FC yongera kubona intsinzi, Gorilla FC iracyayoboye BK Pro League   |   02 Nov 2026

  • FERWAFA yashyize hanze ibiciro by’amatike yo guherekeza Amavubi muri Mali, umutoza Constantine agaragaza abakinnyi 28 azifashisha   |   02 Nov 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo

Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo

RUSHYASHYA 19 Oct 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” yapfiriye muri Uganda, aho yari yaratorokeye mu Ugushyingo 2020 ubwo yakekwagaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina

Inkuru y’urupfu rwa Sgt Robert yatangiye kuvugwa ku gicamunsi cyo ku wa 17 Ukwakira 2026, aho bivugwa ko yaba yarishwe kuko umurambo we ngo wagaragaye utariho umutwe.

Umurambo we wabonetse ku wa 17 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo. Inzego z’umutekano za Uganda zatangiye iperereza rigamije kumenya abamwishe n’impamvu yabyo.

Robert Kabera wari ufite ipeti rya Sergeant Major mu gisirikari cy’u Rwanda yahungiye mu gihugu cya Uganda nyuma yo gufata ku ngufu umwana we yibyariye w’umukobwa ufite imyaka 15.

Iki cyaha Kabera yagikoze mu ijoro ryo ku wa 21 Ugushyingo mu rugo rwe I Ndera, nyuma yaho ahita acika nyuma yo kumenya ko azashyikirizwa ubutabera. Yaje kwerekeza inzira ya za Mushorerwa na Kamakondera-Kagitumba akomereza muri Uganda.

Sergeant Major Kabera wari umuririmbyi mu itsinda ry’umuziki mu ngabo z’u Rwanda yakoze iki cyaha nyuma y’ubusinzi bukabije dore ko bisanzwe bizwi ko yarasabitswe n’isindwe.

Nkuko amakuru y’abazi Kabera neza bagize icyo batangaza, uwo mugabo yaranzwe n’imyitwarire mibi mu kazi ke nubwo yagiye ababarirwa kenshi

Kuri uwo wa mbere, Ingabo z’igihugu, RDF zashyize hanze itangazo ko ziri gukora iperereza ryimbitse ku biregwa Sergeant Major Kabera Robert.

Ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyatangaje ku wa 19 Ukwakira 2026 ko amakuru y’urupfu rwa Kabera yamenyekanye nyuma y’uko umuvandimwe we, Victor Agaba, atangiye kumushakisha mu gitondo cyo ku wa 17 Ukwakira, kuko yari ataramubona.

Kabera yari yageze muri ako gace ku mugoroba wo ku wa 16 Ukwakira, avuye i Kampala, nyuma aza kujya mu kabari kari hafi y’aho yari acumbitse.

Mu gitondo cyakurikiyeho, ngo Agaba yagiye kumushakira mu rugo ari kumwe n’umuhungu wa Kabera, ariko basanga inzu ifunze.

Yakomereje mu kabari Kabera yari yagiyemo, aho umwe mu bakozi yamubwiye ko yaherukaga kumubona mu ijoro ryabanje.

Agaba yabanje gukeka ko umuvandimwe we ashobora kuba yaraye ahandi, ahitamo kujya mu mirimo ye isanzwe.

Ahagana saa munani z’amanywa, umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Luwala yamenyesheje abaturage ko hari umurambo w’umuntu wabonetse waciwe umutwe.

Agaba yahise ajya ahabonywe uwo murambo, aza gusanga ari uw’umuvandimwe we Kabera. Yamumenye ashingiye ku nkovu yari afite ku gikumwe cy’iburyo no ku nkweto zari hafi y’aho umurambo wabonetse.

Ibyamenyekanye ku masaha ya nyuma y’ubuzima bwe

Amakuru yatanzwe n’abo mu muryango wa Kabera agaragaza ko ku wa 16 Ukwakira 2026, ahagana saa moya z’umugoroba, yari yavuye i Kampala agera mu gace ka Luwala, azanywe n’umumotari wari usanzwe umutwara.

Nyuma yo gusuhuza umuvandimwe we, Kabera yasubiranye n’uwo mumotari mu kabari kari hafi aho.

Umwe mu bagize umuryango we yavuze ko Kabera yagarutse mu rugo ahagana saa tanu n’igice z’ijoro, afata telefoni ye, yongera gusohoka.

Icyakora, umukozi w’akabari Kabera yari yagiyemo yavuze ko yari aherukaga kumubona ahagana saa tatu n’igice z’ijoro.

Polisi yo mu gace ka Kammengo, ifatanyije n’abashinzwe iperereza i Kampala, yatangiye gukurikirana urwo rupfu.

Mu byo abashinzwe iperereza basanze ahabonywe umurambo harimo inkoni nini bikekwa ko ishobora kuba yarakoreshejwe mu kumukubita, amacupa abiri y’inzoga n’inkweto za nyakwigendera.

Kugeza ubu, impamvu y’iyicwa rya Kabera ntiramenyekana, ndetse nta makuru aragaragaza uwaba yaragize uruhare muri icyo cyaha.

Robert Kabera yamenyekanye nka Sergeant Robert, aho yari umwe mu baririmbyi ba Army Jazz Band.

Mu Ugushyingo 2020, yavuye mu Rwanda ajya muri Uganda atorotse nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa we.

Muri Gicurasi 2022, Kabera yafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda ari mu rugo rwe mu gace ka Masanafu i Kampala, akekwaho ibyaha birimo gucuruza intwaro mu buryo butemewe no kuzitunga binyuranyije n’amategeko

Nka Rushyashya rero dusoza twabwira abandi basigaye bihaye kwambara u Rwanda ko rubareba kandi ijisho ryarwo ritazongera kurira ukundi akatari kera bazagwa igihugu igicuri, Kwegama ku mpyisi ni wowe irya mbere dore ko kwegama ku bigarasha akari kera bizabagira aka Rutabana Benjamin, aho umuryango we n’ubu ukiririra mu myotsi nka Bakame.

Robert Umuburo wamugezeho kera ko kuniha kabiri biruta guca ntiyumva ahubwo ahitamo kurya akaribwa n’akataribwa ubwo yaririmbaga Ingirwa-Padili Nahimana, Ingabire Victoire umuhoza abavuga imyato kandi atayobewe ko intego yabo ari ukoreka u Rwanda.

Umwami yakoreye azamuhembe, kuko Ubu Abambari ba Kayumba barimo guca imitwe amacupa ko intego yabo bayigezeho.

2026-10-19
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Ubwanditsi 06 May 2018
Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ubwanditsi 05 Apr 2017
Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda

Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Nov 2016
Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Ubwanditsi 18 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be
POLITIKI

Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be

Ubwanditsi 29 May 2018
Kenya: Abanyarwanda 6 bahataniye mu ijonjora rya nyuma muri GodFather EastAfrica
SHOWBIZ

Kenya: Abanyarwanda 6 bahataniye mu ijonjora rya nyuma muri GodFather EastAfrica

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw
Mu Rwanda

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ubwanditsi 08 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru