Uko iminsi ishira, urupfu rwa Sergeant Robert Kabera, watoraguwe umurambo we waciwe umutwe mu gace ka Luwala, muri Uganda, hatangiye kumenyekana ababiri inyuma
Amakuru atandukanye agaragaza ko hari abantu benshi bashobora kuba bari bafitanye ibibazo na Kabera, nkuko abantu batandukanye babitangarije
Rushyashya ariko ku ikubitiro hari Kayumba Nyamwasa wa RNC nkuko byatangajwe n’umugaba w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba
Mu butumwa yashyize kuri X, Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Numvise ko hari umusirikari wahoze muri RDF wiciwe muri iki gihugu.
Mbere na mbere ibiro byanjye ntibyigeze bimenya ko ari muri iki gihugu. Ndakeka ko bamwe mu bantu ba Kayumba Nyamwasa aribo bamwishe.
Ese barihimura ku kuba Kandiho afunze? Tuzamenya ukuri”
Mu makuru Rushyashya yamenye nuko hari ibyiciro bitatu by’abantu bashobora kuba bari bafitanye ibibazo na Kabera. Icyiciro cya mbere ni abafundi n’abayede yakoresheje mu bwubatsi bw’inzu ye.
Amakuru atangwa n’abavuga ko bazi ibyabaye avuga ko hari bamwe yaba yarakubitaga cyangwa akambura amafaranga. Ku bazi kamere y’umugande wagukoreye ntabwo twashidikanya aya makuru.
Icyiciro cya kabiri gifitanye isano n’amakuru avuga ko Jean Paul Turayishimye yaba yarahaye Kabera amadolari ya Amerika 8.000 kugira ngo yinjire mu mutwe witwaje intwaro wa ARC Urunana.
Ayo makuru avuga ko Kabera yaba yarakiriye amafaranga ariko ntakore ibyo yari yayahawe. Bityo, hakaba hakwibazwa niba ibyo bitarateje amakimbirane hagati yabo.
Ikindi cyiciro kivugwamo ni icya Padiri Thomas Nahimana. Amakuru avuga ko na we yaba yarahaye Kabera amadolari 11.000 agamije ko yinjira mu bikorwa by’umutwe witwaje intwaro ndetse no kumuhimbira indirimbo yo kunyunyusa imitsi ibigarasha byiteze guzataha mu Rwanda babikesha Nahimana.
Mbere yuko Robert Kabera yicwa, kayumba Rugema nawe wigeze kuba muri RNC ahiga Abanyarwanda bukware yamubwiye ko ikizamubaho ntazamubaze kuko yaririmbye Nahimana ntiyabaririmba
Gusa mu bindi ikibazo cy’amafaranga Kabera yagiye ahabwa n’abantu batandukanye, ariko ntasohoze ibyo yari yayemereye, cyaba ari kimwe mu byo abashinzwe iperereza bashobora gusuzuma.




