• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda
Rev.Past Maboko

Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Editorial 11 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kubera umwuka mubi wa  Politiki wabaye hagati ya Uganda n’uRwanda,Abashumba ba ADEPR UGANDA batangiye guhigwa bukware n’urwego rwa CMI kugeza ubwo abayoboke 40 b’Itorero rya ADEPR rikorera ahitwa ku Kibuye mu Murwa Mukuru Kampala, bafashwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, bakuwe mu masengesho.

Byabaye ku wa 24 Nyakanga 2019, ubwo mu iteraniro harimo abagabo, abagore n’abana.

Lata ya Uganda n’inzego z’ubutasi zivuga ko abo “Biyambikaga uruhu rw’abayoboke ba Pantekote ariko ari intasi z’igisirikare cy’u Rwanda.’’

Abasesenguzi baba abo mu Rwanda no muri Uganda bagaragaza ko bitumvikana uko abantu 40 bahurira hamwe muri icyo gikorwa noneho bikanakorerwa mu gihugu cy’abandi.

Umwe muri bo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Tekereza kuri ibyo bintu biri kuba, mbega ubutasi bwaba bwuzuyemo ubuswa? Ntibishoboka.’’

Ubwo bari mu masengesho, inzego z’umutekano zabaguye hejuru, nta nyandiko zibata muri yombi cyangwa ngo hubahirizwe amategeko agenga ifatwa ry’umuntu, babategeka kujya mu modoka barabajyana.

Iri shimutwa rya hato na hato niryo CMI na ISO ndetse n’izindi nzego zikorera Abanyarwanda kuva mu myaka isaga ibiri n’igice.

Aba bayoboke yuma baje kurekurwa na CMI bajugunywa k’umupaka, bakigera mu Rwanda Guverinoma y’uRwanda yabakiriye neza ndetse banakorerwa isuzumwa ry’imibiri  kugirango barebe uko ubuzima bwabo bumeze,

Igitangaje ariko nyuma y’ubu bugizi bwanabi baboneye muri Uganda bamwe muribo baje gusubirayo, abo harimo Past.Maboko Augustin wari ukuriye Ururembo rwa Kibare muri Mubende na Past Nsengiyunva Gaspard, amakuru atugeraho avuga ko mu ba pasitori 29 bazanwe ku mupaka w’uRwanda na Uganda, abashumba 18 aribo bamaze gusubirayo.

Hari hasize iminsi itatu gusa Rev.Past Maboko asubiye aho yari atuye I Kibale ho muri Uganda, mu ijoro ryo kuya 02 Gashyantare 2020 sakumi n’ebyiri niho haje imodoka ebyiri zomu bwoko bwa Jeep zirimo abakozi b’ikigo cy’ubutasi cya Uganda CMI.

Abo ba CMI bahise binjira mu rugo rwa Pasiteri Maboko bamutwarana n’umugore we Cyitegetse Ansila, nkuko bivugwa  n’umwe mu baturanyi be.

Mu isaha ya samoya z’uwo mugoroba ni nabwo CMI yashimuse na Past Nsengiyunva Gaspard nawe bamutwaranye n’umugore we abaturanyi ntibaramenya irengero,ubu abana babo bari bonyine.

Bamwe mu ba Kiristu ba ADPER UGANDA barashinja Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda uburangare muri iki kibazo.

2020-02-11
Editorial

IZINDI NKURU

Sudani y’Epfo: Umugandekazi wakoraga mu biro bya visi perezida yirukanwe nyuma yo gutahurwa ko yabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Sudani y’Epfo: Umugandekazi wakoraga mu biro bya visi perezida yirukanwe nyuma yo gutahurwa ko yabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Editorial 29 Mar 2018
Uganda: Abaturage batangiye kwiba ibyo kurya,Polisi imaze gufunga 14

Uganda: Abaturage batangiye kwiba ibyo kurya,Polisi imaze gufunga 14

Editorial 27 Mar 2020
Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Editorial 03 Jul 2019
Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel,  bari mu maboko ya Police

Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel, bari mu maboko ya Police

Editorial 05 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Major Kalinijabo Cyprien na Bishop Nsabimana Daniel baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kayonza
Amakuru

Major Kalinijabo Cyprien na Bishop Nsabimana Daniel baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kayonza

Editorial 04 Nov 2017
Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta
IMIKINO

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Editorial 01 Jul 2016
Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206
Amakuru

Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206

Editorial 09 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru