Aba babyeyi bavugako abana babo bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko batigeze bashyirwa imbere y’Urukiko ngo rubakatire,ahubwo batunguwe no kumva ko bajyanywe i Wawa
Icyi ni ikibazo cyatangiye mu kwezi kwakarindwi nyuma yaho ikigo cy’ishuri cya Kiyanza kibwemo mudasobwa maze hagafatwa abakekwaga bose,gusa icyaje gusa nigitungurana nuko abafunzwe bageraga kuri 7 batigeze bashyikirizwa inkiko ahubwo bajyanywe gufungirwa mu bigo bisanzwe bishyirwamo abana binzererezi bakavanwa muri Rurido bakazanwa I Kigali mukigo giherereye mu karere ka Kicukiro ,bakaza gukurwa muri iki kigo bakajyanwa i wawa nkuko mwarimu Bucyibaruta Kabera Samso ndetse na Tuyisenge Aniseth bamwe mubagaruriwe mu nzira bataragezwayo babitangarije Rushyashya
”Twe baradufashe batujyana kudufungira kuri sitasiyo ya Police iri Kacyiru,badukurayo batujyana i Gikondo ahasanzwe hashyirwa inzererezi,icyaje kudutungura nuko saa saba zijoro baje bakadushyira mu modoka bakatujyana i Wawa.gusa twe batugejeje i rubavu badukura mo batugarura i Gikondo,abandi 5 barakomeza ubu bivugwako bari ku kirwa cya i Wawa”.
Kuri uyu wa gatatu ubuyobozi bw’umurenge wa ntarabana bwari bwatumiye ababyeyi babana boherejwe iwawa,ndetse naba bagaruriwe munzira bataragerayo, ngo iyi nama ikaba yarigamije kurebera hamwe uburyo iki kibazo cyakemuka doreko uburyo bajyanywe iwawa budasobanutse,umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Ntarabana akaba yavuzeko bashaka ko hagaruka ubwumvikane mu kagari ka Kiyanza bivugwako abahatuye bari gukekako aba bantu baba barashimuswe, Mutuyeyezu Miliyani yagize ati”Twa’ri twatumije aba babyeyi ndetse naba bafunguwe kugirango tureba uko twagarura umwuka wiza muri kariya kagari kuko hari urwikekwe hagati yabaturage nabayobozi b’ikigo cya Kiyanza bari gucyeka ko abana babo bashimuswe,tukaba twanasoje tubijeje ko mugihe kitarenze ukwezi bazaba bagarutse”.
Urwikekwe nirwose hagati yaba baturage nubuyobozi bw’uyu murenge ndetse nubwikigo kishuri cya Kiyanza aho bavugako batiyumvisha ukuntu umuntu ukurikiranyweho kwiba ajyanwa iwawa.
Jacqueline Mukakalimba we avugako ntakizere afite cyuko umuhungu we yaba akiriho kuko yamusuye inshuro 3 zose atamubona,”Njye nagiye i Gikondo kumusura mpageze banga kumunyereka,kandi abandi babonaga abana babo,ubwo nakwemezwa niki ko umwana wanjye akiriho?
Naho kuruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo kishuri bivugwako kibwemo mudasobwa buvugako bwamaze kubona 2 bibye izi mudasobwa ndetse nabaziguze bakaba bari gukurikiranwa ninzego zumutekano,ariko igisa nurujijo nuburyo ababakozi biki kigo bajyanywe mu bigo byinzererezi kugeza ubwo bajyanwa iwawa,kandi ntarukiko rubahamije icyaha,icyindi abaturage bafata nkaho harimo akagambane ni uburyo 2 muri 7 bafunguwe abandi 5 bakajyanwa iwawa.
Ntakirutimana Alfred