• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Abadepite ba Kenya muri EALA bazatorwa tariki 13 z.uku kwezi

Abadepite ba Kenya muri EALA bazatorwa tariki 13 z.uku kwezi

Editorial 01 Dec 2017 POLITIKI

Muri Kenya ikibazo cy’amatora ya Perezida wa Repubulika kigiye iruhande none bari mu myiteguro itoroshye yo gutora abadepite icyenda bo kohereza mu nteko nshingamategeko ya EAC (EALA).

 Nk’uko bitangazwa na Depite Katoo ole Metito, ukuriye komisiyo y’inteko nshingamategeko ya ishinzwe gutegura uko abo badepite bo kohereza mu nteko nshinga mategeko y’umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EALA baboneka, abo badepite uko ari icyenda bazatorwa tariki 13 z’uku kwezi. Nk’uko amategeko agenga EALA abiteganya abo badepite batorwa n’inteko nshingamategeko y’igihugu cyabo.

 Depite Metito avuga yuko abo badepite uko ari icyenda bazava mu mahuriro abiri y’imitwe ya politike akomeye cyane muri politike za Kenya, akaba ari nayo afite abadepite bensho mu nteko nshingamategeko.

 Jubilee ya Perezida Uhuru Kenyatta yasabwe koherereza inteko abantu 15, ikazatotamo batanu naho NASA isabwa kohereza 12 ngo hatorwemo bane. Depite Metito avuga yuko hari abantu 20 bari banditse basaba yuko kandidatire zabo zakwakirwa nk’abakandida b’igenga ariko ubwo busabe bwabo ntibwemerwa.

 Abadepite muri EALA bari gutangira imirimo yabo Kamena uyu mwaka ariko ntibyashoboka kuko Kenya yari itarashobora kubona abayo. Buri gihugu uko ari bitandatu bigize EAC bigomba guhagararirwa n’abadepite icyenda, kandi iyo nteko ntishobora gutangira imirimo yayo hari igihugu kitarohereza abadepite bacyo.

 Muri Jubilee na NASA ntabwo bashoboye kohereza amazina y’abo bifuzaga ngo inteko izabatore kujya muri EALA mbere ya Kamena kubera impamvu za politike y’amatora muri icyo gihugu.

 Haba ku ruhande rwa Jubilee cyangwa NASA hari umubare munini cyane y’abasabaga ngo boherezwe muri EALA. Iyo iyo mitwe yumbi iza kugira abo yohereza mu nteko ngo hatorwemo abo kohereza muri EALA, abayari koherezwa kandi barabisanye bari kwivumbura bakima ubufasha abakandida b’amashyaka yabo. Nk’uko Depite Metito abitangaza ngo Jubilee hari abantu 111 bifuza yuko bakoherezwa muri EALA, bgo bo muri NASA hakaba abandi nk.abo.

 Abadepite icyenda u Rwanda rwohereje muri EALA batowe tarik 23.05/2017. Harimo Oda Gasinzigwa, Fatuma Ndangiza, Rwigema Petero Celestin na Martin Ngoga bo muri RPF.

 Abandi ni Karinda Francois Xavier wa PSD, Rutazana Francine ukomoka muri PL, Uwumukiza Francoise watorerwe kuzahagararira abagore naho Bahati Alexis atorerwa kuzahagararira abafite ubumuga.

 Manda y’umudepite muri EALA ni imyaka itanu ariko akaba yashobora gutorerwa manda ya kabiri ari nayo ya nyuma.

2017-12-01
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe

Editorial 30 Sep 2018
Congo: Itariki y’amatora yimuwe ntihatangazwa igihe azabera

Congo: Itariki y’amatora yimuwe ntihatangazwa igihe azabera

Editorial 20 Dec 2018
Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Editorial 15 Jul 2018
Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Editorial 04 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere
ITOHOZA

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere

Editorial 15 Apr 2018
ITANGAZO
Mu Mahanga

ITANGAZO

Editorial 13 Aug 2016
Meddy yinjiye mu bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards, aho ahanganye n’abakomeye
IMIKINO

Meddy yinjiye mu bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards, aho ahanganye n’abakomeye

Editorial 03 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru