Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, batumije uwahoze ari Perezida Robert Mugabe, ngo asobanure ibya ruswa yavuze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya ‘diamant’, yahombeje igihugu miliyari 15 z’amadolari ya Amerika.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Mine n’Ingufu mu Nteko Ishinga Amategeko, Temba Mliswa, yatangaje ko Mugabe w’imyaka 94 azabazwa ku byo yatangaje mu 2016 ko igihugu cyahombye miliyari 15 z’amadolari kubera ruswa n’abanyamahanga bigabije ibirombe bya diamant.
Yagize ati “Twashyizeho itariki ya 9 Gicurasi nk’umunsi azatangiraho ibimenyetso. Twahuye kuri uyu wa Kane nka Komisiyo twanzura ko tumuhamagaza akadusobanurira uko miliyari 15 z’amadolari zo mu mabuye ya diamant zaburiwe irengero.”
Ikinyamakuru Helard cyatangaje ko bitaramenyekana niba Mugabe azitaba kuko muri iyi minsi ubuzima bwe butameze neza. Iyi komisiyo yamaze guhata ibibazo abahoze ari aba minisitiri, abayobozi ba polisi, ndetse n’abayoboraga ibigo bya leta.
Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo igisirikare cyakuyeho ubutegetsi bwa Mugabe asimburwa na Emmerson Mnangagwa wahoze ari Visi Perezida we.
Mu 2006 nibwo mu gace ka Chiadzwa mu Burasirazuba bwa Zimbabwe havumbuwe ikirombe kinini cya “diamant”. Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gushinja ubutegetsi gukoresha uburyo budahwitse mu kugenzura uko icukurwa. Habarurwa abagera kuri 200 bishwe mu bikorwa byo kwirukana abahacukuraga “diamant” mu buryo bunyuranyije n’amategeko.