• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyahoze ari politiki yo mu bushorishori ya Rukokoma Twagiramungu byahindutse gukangurira urubyiruko kugana imitwe y’iterabwoba
Twagiramungu ushaje yitabira ibikorwa by'iterabwoba n'umu CDR ruharwa Innocent Biruka mu kiganiro n'abanyamakuru mu izina rya MRCD

Ibyahoze ari politiki yo mu bushorishori ya Rukokoma Twagiramungu byahindutse gukangurira urubyiruko kugana imitwe y’iterabwoba

Ubwanditsi 09 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Mu kiganiro Rukokoma yakoze mu Bubiligi muri iki cyumweru abwira abanyamakuru babiri aribo Agnes Mukarugomwa na Gaspard Musabyimana bafite ama radiyo akorera kuri Internet,  hamwe nicyo mugenzi we Innocent Biruka yakoranye n’ijwi ry’Amerika ( VOA) birashimangira neza ko bari inyuma y’ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda ndetse ko bashishikariza urubyiruko gukora hasi bikibutsa abantu za mvugo nkizaba Habyarimana na Matayo bati “nzabwira interahamwe zange tumanuke”.  Imvugo z’ingirwa banyapolitiki nka Twagiramungu zikwiye guhagurukirwa zikamaganwa kuko zihembera amacakubiri ndetse n’urwango mu Banyarwanda bityo n’urubyiruko rukaba rukwiye kutazitaho. Ibihugu nk’u Bubiligi bibacumbikiye bifite inshingano zo kubakurikirana no kubashyikiriza ubutabera.

Ku bazi Twagiramungu bemeza neza ko akura mu myaka ariko adakura mumutwe cyangwa mu bwenge. Ntawakwibagirwa uburyo yamarishije abantu abashora mu ntambara kandi abizi neza ko bazagwa muri ibyo bikorwa bateguriye mu Bubiligi.

Ngarutse ku nama ya MRCD, yari iyo kwikura mw’isoni kuko abagararagara usibye Rukokoma yari yateguwe n’umu CDR mukuru Innocent Biruka ndetse ariwe washyizeho igitutu ngo ikorwe doreko amakuru Rushyashya yari ifitiye gihamya iyo nama nyuma yo gusubikwa yari yashyizwe ku italiki ya 16 /11/2019. Undi wari uhari yari Chantal Mutega akaba ari umugore ufite agahigo ko kuzerera mu mitwe itandukanye itavuga rumwe na leta y’u Rwanda. Ngaho kwa padiri Nahimana na handi aho yari muri ya guverinoma ikorera mu buhungiro ubu akaba ageze kwa Twagiramungu. Iturufu ye ni akarimi gatyaye ko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nkuko abamubanjirije mu kuyihakana aribo Joseph Nkusi binyuze mu kinyamakuru Shikama bari imbere y’ubutabera nta kabuza ko nawe azahagezwa.

2019-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubwanditsi 21 Nov 2023
Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Ubwanditsi 29 May 2024
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe

Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe

RUSHYASHYA 20 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya neza Rusagara Ignace, bihemu washize isoni mu guhemuka, inzererezi yahisemo gusebya Igihugu cyamubyaye ahabwa karibu mubandi ba bihemu bibumbiye muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Menya neza Rusagara Ignace, bihemu washize isoni mu guhemuka, inzererezi yahisemo gusebya Igihugu cyamubyaye ahabwa karibu mubandi ba bihemu bibumbiye muri RNC

Ubwanditsi 25 Jul 2020
Igitaramo  cy’Imbaturamugabo  kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa  mu marembo ya Stade amahoro
Mu Rwanda

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Ubwanditsi 17 Aug 2017
Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022
Amakuru

Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 16 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru