Boniface Rucagu wahoze ari umuyobozi w’itorero ry’igihugu avuga ko abafaransa babaga aho avugka I Nyamugari mu cyahoze ari Ruhengeri iyo batahaba FPR iba yarafashe igihugu mbere ndetse nta n’Abatutsi benshi bari gupfa.
Rucagu yari umudepite kuri leta ya Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Avuga ko ibyabaga byose yabibonaga kuko yari umwe mu bayobozi bo hejuru.
Abafaransa bashyirwa mu majwi ko bafashije leta ya Habyarimana gutegura Jenoside haba mu buryo bw’amikoro ndetse no mu buryo by’imyitozo bahaga abasirikare n’interahamwe.
Aganira na City Radio Rucagu yavuze ko yiboneye n’amaso ye ingabo z’Abafaransa zarasaga ku birindiro bya FPR Inkotanyi
Ati :”Ibyo nkubwira jye ni ibyo nabonye hariya mvuka muri Nyamugari no muri komine Tare, Abafaransa bari bahafite intwaro aho iwacu, ni mu kibaya ariko bari bahafite intwaro bohereza muri za Kivuye boherezayo ibisasu bibereye ahongaho inyuma y’imisozi izo ntwaro naraziboneye n’amaso yange bazizana zikanyuraho iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere.”
Avuga ko iyo aba Bafaransa batahaba FPR yari gufata igihugu mbere ndetse nta n’Abatutsi benshi bari gupfa ati :”Iyo batahaba ziba(Inkotanyi) zarafashe igihugu vuba niba hari n’Abatutsi baribwicwe n’interahamwe haribupfe bakeya cyane….. Kuri Base nizo zadusabaga amarangamuntu ndi umwe mubasabwe n’ingabo z’Abafaransa indangamuntu bari barashyize bariyeri aho bita ku Masangano hariya kuri Base. Bo ntibajyaga kurwana babaga bafite za ntwaro zabo zikomeye bakazohereza kure cyane kugirango ingabo za Habyarimana zigereyo zisanga Inkotanyi zagiye ibyo gutoza Interahamwe byo n’ibintu buri wese yabonaga.”
Avuga kandi ko aba Bafaransa bari bazi neza ko Interahamwe zifite imbunda kandi zijya kuzicisha abaturage ariko ngo bakarenga bakaziha imyitozo bivuze ko bari bazi intego zazo zo kuzakora jenoside.