Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena, hasojwe amahugurwa y’iminsi 2 yahuzaga abagenzacyaha 160 bo ku rwego rw’akarere bakorera mu turere twose tw’igihugu, abo ku rwego rw’intara ndetse na bamwe mu bagenzacyaha bakorera ku cyicaro gikuru cy’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, bakaba bahugurwaga ku kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije, amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti:” Turwanye ibyaha byibasira ibidukikije- Dufatanyije birashoboka.”
Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije na Polisi y’u Rwanda.
Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabwiye aba bagenzacyaha ko igihugu na Polisi y’u Rwanda baha agaciro akazi gakomeye bakora, ariko bakajya bakora bafite intego n’icyerekezo.
Aha yababwiye ati:”Buri gihe mujye muzirikana ko ibyo mukora bihura n’icyerekezo cy’igihugu, intego ya Polisi y’u Rwanda, muharanire kuva mu rujijo, kandi mushake ubumenyi.”
Yakomeje ababwira ati:”Igihugu gishishikajwe no kubashakira ibikoresho bishoboka ngo mukore akazi kanyu neza, ariko byose bizagerwaho ari uko murangwa na disipuline, indangagaciro, kugendana n’igihe ndetse no gutangira amakuru ku gihe.”
IGP Gasana yasoje abasaba ko ibyo bigiye muri aya mahugurwa birimo kurengera ibidukikije, kurwanya ruswa n’ibindi, byatuma batahana ukwiyemeza gushya, bakarushaho gukora akazi neza no guha serivisi nziza ababagana.
Umuyobozi wungirije w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Murigo, yasabye aba bagenzacyaha gukora kazi kabo neza, bakagenza ibyaha uko bikwiye, kugirango abanyarwanda babone ubutabera bukwiye.
Aha yavuze ati:”Ubutabera ni ingenzi mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage. Musobanukirwe amategeko mukoresha mu mwuga w’ubugenzacyaha, ariko munamenye ko nimutarangwa na disipuline n’indangagaciro mutazuzuza inshingano zanyu neza.”
Basoza amahugurwa
Mu biganiro bahawe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, byibanze ku gufatanya n’iki kigo ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, kurengera ahantu nyaburanga no gukangurira baturage kwirinda kwinjiza amashashi mu gihugu no kuyata aho babonye, abarenze kuri ibi byose bakabihanirwa.
Baganiriye kandi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, basaba ko ubucukuzi bwayo nabwo bugomba kurengera ibidukikije.
Source : RNP