Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Canada nabo bari babucyereye muri Rwanda Cultural Day yabereye mu mujyi wa San Francisco.
Bwana John Kijuli, Visi President wa RCA-CANADA, akaba na President RCA Edmonton, wari uhagarariye abari baturutse muri Canada yadutangarije ko ari igikorwa cy’ingenzi kwitabira Rwanda Cultural Day kuko ari uburyo bwiza bwo kongera kwiyumvamo “ubunyarwanda”, “gukunda igihugu” no “kubumbatira umuco nyarwanda ” kuko aho waba hose, ntacyo waba uricyo kitari umuco.
Abanyarwanda batuye muri Canada kandi nabo babonye uburyo bwo gutanga ubutumwa bw’intashyo ku banyarwanda batuye mu Rwanda bakomeje kwihesha no guhesha ishema igihugu cyabo.
Bwana John Kijuli yadutangarije ko nabo bishimira ubuyobozi bwiza bwunga, buhuza kandi bwegeranya abanyarwanda kandi bufite icyerekezo; “visionary Leadership”.
Bashimiye Nyakubahwa President wa Republika inkunga adasiba kubatera mu kuboherereza abayobozi bo mu rwego rwo hejuru mu bikorwa nka “Women Convention” yabereye muri Montreal mu cyumweru gishize ndetse na “Youth Convention” yabaye mu mwaka ushize nayo mu mujyi wa Montreal.
Bwana John Kijuli yongeye kutugaragariza ko abanyarwanda baturiye mu burengerazuba bwa Canada bishimiye ko Icyifuzo cy’uko nabo bazahabwa amahirwe yo gutora President wa Republika umwaka utaha cyakiriwe neza kandi ko biteguye kuzatora “ingirakamaro”.
Ifoto y’urwibutso , uwakabiri uturutse iburyo ni Kijuri J
Yatugaragarije kandi ko mu icyo gice cya Canada nabo biteguranye igishyika abayobozi bakuru mu gikorwa cyiza nka Rwanda Cultural Day.
Umwanditsi wacu