Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko mu Rwanda hari abahanzi 20 batanga neza umusoro ku nyungu.
Guhera mu mpera z’umwaka ushize RRA yatangiye gushishikariza abahanzi gutanga umusoro nk’abandi bawutanga bakora ibikorwa bibyara inyungu, mu rwego rwo kubaka igihugu.
Dada Richard, Komiseri ushinzwe abasora bato n’abaciriritse muri RRA
Nubwo icyo gikorwa cyashyizwemo ingufu mu mpera z’umwaka ushize hari abahanzi bari baratangiye kwiyandikisha kugira ngo bazajye basora.
RRA yemeza ko mu bahanzi biyandikishije kuva mu 2011 kugeza mu 2014, 20 ari bo batanga umusoro ku nyungu mu buryo buboneye.
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Dada Richard, Komiseri ushinzwe abasora bato n’abaciriritse muri RRA, yavuze ko abiyandikishije kuva 2011 kugeza muri 2014 bose batanze umusoro ku nyungu ungana na miliyoni 24, 229, 528 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati « Kugeza ubu abahanzi baririmba 20 ni bo bamaze kwitabira iki gikorwa mu buryo bushimishije.»
Richard yavuze ko hariho abiyandikishe uyu mwaka bagomba kuzakora imenyekanishamisoro mu kwezi kwa Werurwe k’umwaka utaha.
Kugira ngo umuntu atange umusoro agomba kuba afite numero imuranga (TIN) kandi akora ibikorwa bishobora kwinjiza miliyoni ebyiri ku mwaka.
Muyombo Thomas ari we Tom Close ugaragara ku rutonde rw’abasora neza, avuga ko abahanzi bagomba gushishikarira kumenya uko bagombaga gusora kugira ngo bagire uruhare mu guteza imbere igihugu.
Umuraperi Jay Polly ubusanzwe Tuyishime Joshua nawe uhamya ko avuga yavuze ko nk’uko umuziki ari akazi nk’akandi n’abahanzi bagomba kwitabira igikorwa cyo gusora kugira ngo bagire uruhare mu guteza imbere igihugu cyabo.
Source:Imvahoshya