Abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports bongeye guhura bafata umwanzuro wo kongera kuba inyuma y’ikipe yabo , ni nyuma yaho iyi kipe ikomeje kuvugwamo ibibazo byamikoro make.
Ibyo kuba Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro byemejwe n’umuvugizi wayo, Ngabo Roben wavuze ko koko iyi kipe yitegura gukina na Rutsiro FC ifite ikibazo cy’amafaranga.
Aganira na Fine FM, Ngabo yagize ati “Si ukubeshya cyangwa guca ku ruhande, Rayon Sports ifite Ibibazo by’amikoro. Biri kuganirwaho n’inzego zitandukanye kuburyo byazacyemuka vuba kandi mu buryo burambye.”
Ibi kandi birakurikirwa n’uko umwe mu bakinnyi bayo Nsabimana Aimable atakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri kuko hari ibyo yari yemerewe atabonye.
Aha Ngabo yavuze ko yamaze guhura n’ubuyobozi ndetse ko bidayindutse kuri uyu wa Gatatu akorana n’abandi imyitozo.
Ngabo ati “Ejo Nsabimana Aimable ntiyakoze imyitozo, hari ibyo agombwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports gusa ejo hashize yavuganye na bo. Nta gihindutse uyu munsi arakora imyitozo yitegura umukino wa Rutsiro FC.”
Gikundiro izahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu ikorere imyitozo ya nyuma i Rubavu Saa 15h30.
Nubwo ibi bihari ariko abahoze bayobora Gikundiro baraye bahuye biyemeza ko bagiye gufasha iyi kipe irimo kwitegura shampiyona, ku ikubitiro bakaba bakusanyije miliyoni 6.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu bahoze bayobora iyi kipe bishyize hamwe bayobowe na Muvunyi Paul, Dr. Rwagacondo Emile, Ruhamyambuga Paul na Gacinya Chance Denis.
Ibi bibaye nyuma y’uko uwahoze ari perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle Yeguye kuri iyi mirimo kubera impamvu z’uburwayi.