Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwumvise ubusabe bw’abahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR batanu basigaye muri gereza ; ku iyongerwa ry’igihe cy’ifungwa ry’agateganyo bari basabiwe n’ubushinjacyaha ku wa Kabiri w’iki cyumweru , icyemezo bahise bajuririra mu rukiko rukuru.
Tubibutse ko abasigaye bafunze ari Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Salton na Gasana Valens.
Bane muri aba bahise bajuririra iki cyemezo ukuyemo Mutuyemariya Christine waje asaba gufungurwa by’agateganyo ashingiye ku burwayi bw’umutwe, amaso n’igifu, indwara umwunganira we mu mategeko yavuze ko zishobora kumuhitana cyangwa zigatuma atisobanura neza ku byaha ashinjwa.
Mu zindi mpamvu Mutuyemariya yagaragarije urukiko zatuma arekurwa ni umubyeyi we urwaye indwara zikomeye zirimo umwijima n’izindi kandi agaragaza ko ari we wamwitagaho akeneye kujya gukomeza kumwitaho.
Ibi byose yabigaragarizaga impapuro z’abaganga babihamya. Icyemezo cy’urukiko ku byo Mutuyemariya yasabaga kizasomwa kuwa gatanu saa tanu.
Ku bandi bahisemo kujurira, urukiko rwasubitse kumva ubusabe ku bujurire bwabo rutegereza umwanzuro w’urukiko rukuru uzasomwa tariki ya 3 Ukwakira 2017, gusa na bo mu gusobanura ubujurire bwabo berekanaga ko bakwiye kurekurwa bakajya bitaba bari hanze.
Gusa nubwo bavuga ibi, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko impungenge z’uko aba bahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR barekuwe basibanganya ibimenyetso ku byaha baregwa kandi n’iperereza rikaba rigikorwa ku mutungo warigishijwe.
Aba bayobozi batangaga ibisobanuro ku bujurire bwabo ni batanu nyuma y’uko harekuwe Bishop Tom Rwagasana ndetse na Bishop Jean Sibomana ku mpamvu z’uburwayi.
Abahoze mu boyobozi bw ‘ ADEPR