• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abakandida Depite Ba FPR Inkotanyi Basabwe Kuzahora Batekereza Ku Ngaruka Z’imikorere Yabo

Abakandida Depite Ba FPR Inkotanyi Basabwe Kuzahora Batekereza Ku Ngaruka Z’imikorere Yabo

Editorial 09 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

“Tugomba guhora dutekereza ku ngaruka z’imikorere yacu. iyo ibaye mibi, bigira ingaruka ku baturage ndetse no kuri twebwe ubwacu. Gutekereza kubyo dukora bituma tunoza imikorere”, ubu ni bumwe mu butumwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageneye abakandida ba FPR mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri mu ijambo yavugiye mu nama ya Biropolitiki y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 08 Nyakanga 2018.

Kuri iki Cyumweru nibwo biropolitiki ya FPR Inkotanyi yamurikiwe abakandida depite 70 bazahagararira Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Urutonde rw’aba badepite rukaba rwasomwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Francois Ngarambe.

Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 2000 bari bitabiriye iyi nama ya biro politiki, Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye aba bakandida ko akazi kabategereje katoroshye na gato kandi gasaba gufatanya no kumenya ko abo bazaba bahagarariye ari abantu baba babatumye kandi abibutsa ko nta n’umwe uri kamara.

Chairman wa FPR yagize ati: “Abo tumaze kwerekwa ni abagiye guhagararira Umuryango wacu, abanyarwanda. Inteko yacu ntabwo ibamo abaturuka muri FPR gusa. Habamo n’abahagarariye indi mitwe ya politiki nabo batoranywa bitewe n’imitwe baturukamo”

Yakomeje agira ati:” Ibyo icyo bivuze ni ubufatanye, ubumwe bw’abanyarwanda ntawe dusize inyuma niyo twaba tutumva politiki kimwe. Igihugu cyacu n’aho twifuza kukiganisha bigaragara mu bufatanye bw’imitwe ya politiki iri mu nteko.”

Perezida Kagame yakomeje abibutsa ko mu nteko habamo ibikorwa byo gukurikirana ibikorwa birimo n’ibya guverinoma, kubw’ibyo igikenewe akaba ari ukongera ingufu kandi inshingano zabo ntizizahere mu mpapuro. Yibukije ko igihugu gikeneye ko mu bikorwa hagira ikivamo kuko ari byo bigifasha kugera aho kifuza.

Yagize ati:”Ku bagiye mu Nteko, twese tugomba kumva inshingano yacu yo guhindura imikorere tuganisha kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabwo ari ugukomereza aho abo muzasimbura bagejeje gusa, ni ukongera intambwe, n’imikorere myiza itugeza aho dushaka kugera.”

Yakomeje agira ati:”Ntabwo ari ugukora gusa uko ibintu bisanzwe ‘business as usual’. Ntabwo ariko FPR ikora.Mwumveko muhagarariye abanyarwanda.

Hari abagera mu Nteko ukabonako bireba ku giti cyabo. Ntawe ukwiriye kuba ‘we’ ubwe aho twese dukwiriye kuba ‘twe’. Ni twebwe, twese Abanyarwanda tubatumye kuduhagararira”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko inshingano z’abagize Inteko Ishingamategeko zirenze abayirimo ubwabo. Ibi bigomba kubonwa mu mikorere, mu mico no ku myifatire.  Ati: “Nta na rimwe dukwiriye gutezuka ku mico, imyifatire, n’imikorere bikwiriye kuba bituranga nk’abanyamuryango. Ibi nibyo bitugeza ku ntumbero yacu, ikuzuzwa neza uko tubyifuza“.

Perezida Kagame kandi yanenze imikorere yo kudakurikiza igenamigambi ikigaragara muri bamwe mu bayobozi, asaba ko yacika, kandi yubitsa ko nta muntu uri kamara.

Yagize ati: ”Inshingano dufite aho turi hose, nta muntu umwe uri kamara. Hari undi mukorana, hari uwo mwuzuzanya, iyo mudakoranye ntabwo ikigamijwe kigerwaho. Ibi iyo tubisuzuguye bigira ingaruka ku mikorere”.

Akomeza agira ati: “Tugomba kumenyako duhagarariye abantu, abaturage. Abenshi tutazi, tutavugisha nibo batumye twicaye hano. Tugomba guhora tubatekerezaho. Nibo dukorera“.

Chairman kandi yasabye abakandida ba FPR guhora batekereza ku ngaruka z’imikorere yabo, agira ati: “Iyo ibaye mibi, bigira ingaruka ku baturage ndetse no kuri twebwe ubwacu. Gutekereza kubyo dukora bituma tunoza imikorere”.

Yavuze ko gukorera abaturage bitabamo amahitamo y’abagomba guhabwa serivisi n’abatazihabwa. Ati: “Ntabwo tugomba kubasumbanya. Umuco wa FPR ni uko twese tungana, serivisi twese turazihabwa kuko ni ibyacu ku buryo bungana.”

Yakomeje agira atI:” Inteko yacu icyo ishinzwe ni ugukurikirana niba koko bikorwa. Niba ab’izindi nzego bakora ibyo bashinzwe uko bigomba. Aha niho dusaba Inteko gushyira imbaraga. Ibi ntabwo byakorwa tutegereye abaturage”.

Perezida Kagame yanabibukije kureka umuco wo gushaka icyubahiro bagiye kwegera abaturage. Ati: “Tuba twagiye gukora, gukorera abaturage. Amakoti n’ibindi bigenewe mu biro tubisige mu biro… Abaturage bacu tugomba gukora uko dushoboye kose tukabaha ibyo bakeneye. N’ibitari mu bushobozi bwacu tugomba guhora tubishakisha, dushaka uburyo bwo kubigeraho.”

Umukuru ww’Umuryango wa FPR Inkotanyi kandi yibukije abanyamuryango gusigasira icyizere bagirirwa n’isi yose, abasa kwirinda ko ababagiriye icyizere bazabona ko bibeshye

Ati:” Iyo duhawe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no kuyobora amavugurura, ni uko hari icyo abantu batubonamo nk’abanyarwanda cyafasha mu kunoza imikorere. Ntituzatume abatwizera basanga baribeshye.”

Yakomeje agira ati:” Igihe tubona abakora ibidahwitse muri twe ntitubabwire ngo tubahwiture, Umuryango wacu FPR waba ukora ibitari byo. FPR yatwigishije guhangara ibibazo tukabikemura. Tugomba guhangara n’abakora ibitari byo”.

Perezida Kagame yasoje agira ati: “Ntabwo twifuza izina ribi. Dufite izina ryiza, tugomba gukomeza kuriharanira, igihugu cyacu kikagera aho dushaka ko kigera, aho cyakagombye kuba kigeze“.

 

2018-07-09
Editorial

IZINDI NKURU

Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 21 Apr 2020
Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Editorial 18 Feb 2020
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Editorial 20 Dec 2024
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Editorial 29 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi :  Abandi  basirikare 11 bakomeye  bongeye  gutoroka
Mu Rwanda

Burundi : Abandi basirikare 11 bakomeye bongeye gutoroka

Editorial 20 Aug 2016
Umugabo afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano
Mu Mahanga

Umugabo afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Editorial 29 Oct 2016
RDC: Abatavuga Rumwe Na Leta Baburiye Perezida Kabila
HIRYA NO HINO

RDC: Abatavuga Rumwe Na Leta Baburiye Perezida Kabila

Editorial 14 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru