Mu gihe bakomeje kwitegura umukino wa ¼ uzabahuza na Leopards du Congo, ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa kuwa Gatandatu mu irushanwa rya CHAN, abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, basuye abamugariye kurugamba rwo kubohora igihugu bagera kuri 52 babagenera impano.
Ikipe y’igihugu, Amavubi, yasuye koperative Impuhwe kuri uyu wa Gatatu
Amavubi y’u Rwanda yabonye tike ya ¼ muri CHAN nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza yo mu itsinda rya mbere bahuyemo na Cote d’ivoire na Gabon mu gihe umukino wa gatatu wo mu itsinda, batsinzwe na Maroc ibitego 4-1.
Kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bari kumwe n’abatoza ndetse n’umuyobozi wa Ferwafa wungirije, Kayiranga Vedaste, basuye abahoze mu ngabo z’u Rwanda bamugariye ku rugamba, bibumbiye muri koperative Impuhwe, baba Nyarugunga ho mu karere ka Kicukiro.
Kayiranga Vedaste, visi perezida wa Ferwafa, yashimiye aba babohoje u Rwanda ku bwitange bagize, akomeza avuga ko abakinnyi b’Amavubi bagomba kubafatiraho urugero.
“Twishimiye kuba turi kumwe namwe kuri uyu munsi. Uyu munsi dufite u Rwanda nko mu rugo kubera ubwitange mwagize mu gihe cyo kubohoza igihugu. Iyo hataba imbaraga zanyu, ntabwo tuba dufite igihugu cy’umugisha kimeze gutya.”
“Twazanye hano n’aba basore bato b’ikipe y’igihugu ngo babafatireho amasomo azabafasha kwitwara neza muri CHAN nk’uko namwe mwabigezeho mu rugamba rwo kubohoza igihugu.”
John Ndekezi uyobora koperative Impuhwe, ihuriwemo n’aba bahoze mu ngabo z’u Rwanda na we akaba yashimiye ikipe y’igihugu ndetse ababwira ko bagomba guharanira ishema ry’igihugu bakurikiza inama umutoza Johnny MckInstry abagira, bakirinda amakosa ayo ariyo yose mu kibuga nk’uko nabo bayobowe na Perezida Kagame mu rugamba rwo kubohoza igihugu.
Jacques Tuyisenge, kapiteni w’Amavubi ari gukina CHAN, yashimiye abagize koperative impuhwe ubwitange bagize mu rugamba, avuga ko bahisemo kubasura mu gihe tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda ruzaba ruzirikana intwari z’igihugu na bo barimo, kandi ko bashakaga kubigiraho amasomo azabafasha kwitwara neza.
Jacques yahaye koperative Impuhwe igizwe n’abagabo ndetse n’abagore 2, impano y’540,000 by’amafaranga y’u Rwanda mu izina rya bagenzi be ahagarariye mu ikipe y’igihugu.

Rushyashya