Tariki 25 Nzeri 2020 ntizava mu mitima y’ibigarasha, interahamwe n’abaparimehutu, kuko aribwo bakubiswe n’inkuba bumvise Rusesabagina yivagamo nk’inopfu, akiyemerera ko ari mu bashinze wa mutwe w’iterabwoba wa FLN, wanahitanye inzirakarengane nyinshi, unangiza ibyabo bitabarika, mu bitero wagabye muri Nyungwe no mu nkengero zayo.
“Kwatura” Rusesabagina yabikoreye imbere y’abacamanza bo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubwo bumvaga ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, Abo bagome bagenzi ba Rusesabagina bari bazi ko azakomeza gusisibiranya, akavuga ko ntaho ahuriye n’ibikorwa bya FLN, nyamara amaraso arasama, ntaho wayishisha uko wabigenza kose. Ibitangazamakuru nka The Telegraph, RFI, The New York Times, abantu nka Judi Rever, Philipp Reyntjens, abayoboke ba JAMBO Asbl, n’abandi bakomeje kuvuga ko Rusesabagina ari”intwari” izira ubusembwa, ubu babuze aho bakwirwa kuko ikinyoma cyabo kigeze ku iherezo.
Amakuru atugeraho aravuga ko iyo za Bubiligi na Amerika, abafana ba Rusesabagina basuherewe, bibaza ukuntu abatabye mu nama, akemera icyaha ashobora kuzahanirwa bikomeye, bidasize n’abandi bakiyoberanya cyangwa batarafatwa bagize uruhare mu kumena amaraso y’inzirakarengane.
Kuva Rusesabagina yafatwa, iyi ibaye inshuro ya 3 anyomoza ibigambo by’abamubesha ko bamushyigikiye. Babanje kuvuga ko yashimuswe, we yivugira ko yibeshye aho kujya I Burundi akisanga mu Rwamubyaye.
Barongera bati yimwe uburenganzira bwo kugira abamwunganira mu mategeko, aza kwibwirira ikinyamakuru the New York Times ko afite abanyamategeko 2 kandi yishimiye imikorere yabo. Ntibashirwa bati umuntu araregwa ibinyoma, none areruye ati twashinze FLN kugirango twetrekane ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mahanga.
N’ukundi kuri kuri mu nzira, ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, Abashyigikiye uwo mwicanyi rero nimwicare mushake undi muvuno, uretse ko uzabaviramo umuvumo, naho ibyo guhakana ibitero bya Nyabimata na Nyamagabe byo Rusesabagina wanyu yabiretse!!