• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Abakobwa Bose Bashaka Guhatanira Ikamba Ryo Kuba Miss Rwanda 2018 Kwiyandikisha Byatangiye 

Abakobwa Bose Bashaka Guhatanira Ikamba Ryo Kuba Miss Rwanda 2018 Kwiyandikisha Byatangiye 

Editorial 15 Dec 2017 SHOWBIZ

Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yatangaje ko abifuza guhatanira iri kamba batangiye kwiyandikisha harebwa ibisabwa umukobwa wese wifuza kujya muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Ku nshuro ya cyenda hagiye gutoranywa Nyampinga w’u Rwanda uzasimbura Iradukunda Elsa watowe mu 2017. Mbere ye hatowe abandi bakobwa Nubuhoro Jeanne(1991), Uwera Dalila(1993), Bahati Grace(2009), Kayibanda Mutesi Aurore(2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane(2015), Mutesi Jolly(2016) naho mu 2017 hatorwa uwitwa Iradukunda Elsa.

Ishimwe uyobora Rwanda Inspiration Backup yavuze ko kwiyandikisha biciye kuri internet byatangiye saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 ku rubuga rw’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Umukobwa uzatorwa nka Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka azakora imishinga itatu azahuriramo n’ibisonga bye bibiri mu cy’umwaka azamarana ikamba.

Ibikorwa by’ijonjora bizatangira tariki 13 Mutarama 2018 mu Karere ka Musanze, tariki 14 Mutarama 2018 bikomereze mu Karere ka Rubavu, ku ya 20 Mutarama 2018 ni mu Karere ka Huye, tariki 21 Mutarama 2018 bikomereze mu Karere ka Kayonza bikazasorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.

Ibisabwa umukobwa wemererwa guhatanira ikamba uyu mwaka:

- Kuba ari Umunyarwandakazi
- Kuba afite hagati y’imyaka 18-24
- Kuba yararangije amashuri yisumbuye
- Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi, hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili
- Kuba afite indeshyo ya sentimetero 170 kuzamura
- Kuba apima ibiro hagati ya 45-70
- Kuba atari yabyara
- Kuba yiteguye kumara nibura umwaka atuye mu Rwanda, igihe yatsinze
- Kuba atiteguye gukora ubukwe mu gihe cy’umwaka yambaye ikamba
- Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda mu gihe bikenewe

Miss Iradukunda Elsa, Mutesi Jolly na Mpogazi Vanessa bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Miss Rwanda 2018

Mu bihembo Nyampinga azahabwa harimo imodoka nshya ya Suzuki n’umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda bizatangwa na Cogebanque, amatike y’indege azatangwa na RwandAir, kumwishyurira salon akoreshamo imisatsi umwaka, kumwambika igihe cyose agiye mu marushanwa, kumwishyurira internet y’umwaka n’ibindi.

Imodoka izahembwa Nyampinga w’u Rwanda 2018

2017-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa

Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa

Editorial 23 Dec 2017
Rwogera ni izina rishya mu muziki nyarwanda, yifashishije indirimbo ashimira ababyeyi be kubwo kwitanga kwabo ku buzima bwe.

Rwogera ni izina rishya mu muziki nyarwanda, yifashishije indirimbo ashimira ababyeyi be kubwo kwitanga kwabo ku buzima bwe.

Editorial 09 Jun 2021
Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Editorial 07 May 2022
Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Editorial 21 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twibutse Abantu Ubusambo n’Ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa, Uwo ari we aho kubeshya abatamuzi
Amakuru

Twibutse Abantu Ubusambo n’Ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa, Uwo ari we aho kubeshya abatamuzi

Editorial 10 Aug 2023
Rayon Sports yongeye gutsikira mbere yo guhura na APR FC
IMIKINO

Rayon Sports yongeye gutsikira mbere yo guhura na APR FC

Editorial 01 Apr 2019
CHAN2016 : Kunshuro ya kabiri Congo Kinshasa yegukanye  igikombe  cy’Afrika
IMIKINO

CHAN2016 : Kunshuro ya kabiri Congo Kinshasa yegukanye igikombe cy’Afrika

Editorial 09 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru