Abagize Inteko Ishinga Amatageko Umutwe w’Abadepite baherutse kwemeza umushinga w’Itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushaka inyungu mu bandi.
Ni umushinga witezweho guha ibihano bikomeye abantu bashishikariza abandi gukora imirimo ivunanye no kubashora mu bikorwa by’ubusambanyi.
Ugamije kandi kurwanya ibyaha birimo gukoresha abantu uburaya hagamijwe inyungu, guhatira abantu gukora imirimo ivunanye haba mu Rwanda no hanze yarwo no gukoresha abana imirimo nk’iyo.
Nyuma yo kwemeza uwo mushinga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Uwizeyimana Evode, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko iryo tegeko rizazana umucyo mu kumenya ubwoko bw’icyaha cyakozwe mu birebana n’icuruzwa ry’abantu.
Yagize ati “Twari dufite itegeko ryavugaga ko rihana icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ariko mu by’ukuri ntiryasobanuraga mu buryo burambuye ubwoko bw’icyaha cyakozwe. Uyu mushinga rero uri kwibanda ku gukumira.”
Uteganya ko umuntu wese uzahamwa n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu azahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi itanarenga 15, akazanatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 10 ariko atarenze miliyoni 15 Frw.
Iyo icyo cyaha gikorwa mu buryo bwambukiranya imipaka ibihano biba igifungo cy’imyaka itari munsi ya 20, itarenga 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 20 ariko atarenga miliyoni 25 Frw.
Gushyigikira icuruzwa ry’abantu nabyo birahanirwa, ubihamijwe agafungwa imyaka itari munsi y’irindwi ariko itarenga 10 agatanga n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni zirindwi ariko atarenga miliyoni 10.
Uwo mushinga ugaragaza kandi ko umuntu umenya amakuru ku muntu ushobora kugurishwa,ufite uruhare mu icuruzwa ry’abandi cyangwa ugambirira gukora icyo cyaha ntatange amakuru kuri byo ku nzego zibishinzwe nawe aba akoze icyaha.
Uwo nahamwa icyo cyaha, azahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe kitarenze imyaka itatu.
Mu gihe ari ikigo cya Leta cyangwa cyigenga, umuryango cyangwa ishyirahamwe rifite aho rihuriye n’amategeko, kigahamwa n’icyaha cyo gucuruza abantu cyangwa gushaka inyungu mu bandi, kizatanga ihazabu itari munsi ya miliyoni 50 Frw ariko itarenga miliyoni 100 Frw.
Ku bijyanye n’imirimo ivunanye, ubucakara cyangwa ibindi bifitanye isano, umuntu ubikoresha aba akoze icyaha gituma ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenga imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenga miliyoni eshatu.
Mu rwego rwo kurandura umuco w’ubuhuza mu gucuruza indaya, gushora abantu mu busambanyi, mu buraya, kwishyurira umuntu gukora ubusambanyi, gutanga ahantu hagakodeshwa hagamije gukorerwa ubusambanyi no korohereza abantu gukora uburaya byose bizajya bihanirwa.
Ibyo byaha byose bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Me Uwizeyimana Evode yavuze ko nubwo uwo mushinga w’Itegeko urebana n’ibyaha bikomeye, ngo ibiteganywa nawo bizashyirwa mu bikorwa kugira ngo hakumirwe ibyaha byo gushaka inyungu ku bantu.
Yagize ati “Tuzi neza ko ibi byaba bigoye kubitahura ariko polisi yacu n’abashinjacyaha bahuguwe ku kumenya no gukurikirana ibyo byaha. Tuzakomeza no gushora imari mu kubaka ubushobozi.”
Hategerejwe ko uwo mushinga wemezwa na Perezida wa Repubulika ukabona gusohoka mu igazeti ya Leta, ugatangira gushyirwa mu bikorwa.