• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abakora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’abakomisiyoneri baranga abakobwa b’ indaya mu mujyi wa kigali akabo kashobotse

Abakora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’abakomisiyoneri baranga abakobwa b’ indaya mu mujyi wa kigali akabo kashobotse

Editorial 07 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Abagize Inteko Ishinga Amatageko Umutwe w’Abadepite baherutse kwemeza umushinga w’Itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushaka inyungu mu bandi.

Ni umushinga witezweho guha ibihano bikomeye abantu bashishikariza abandi gukora imirimo ivunanye no kubashora mu bikorwa by’ubusambanyi.

Ugamije kandi kurwanya ibyaha birimo gukoresha abantu uburaya hagamijwe inyungu, guhatira abantu gukora imirimo ivunanye haba mu Rwanda no hanze yarwo no gukoresha abana imirimo nk’iyo.

Nyuma yo kwemeza uwo mushinga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Uwizeyimana Evode, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko iryo tegeko rizazana umucyo mu kumenya ubwoko bw’icyaha cyakozwe mu birebana n’icuruzwa ry’abantu.

Yagize ati “Twari dufite itegeko ryavugaga ko rihana icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ariko mu by’ukuri ntiryasobanuraga mu buryo burambuye ubwoko bw’icyaha cyakozwe. Uyu mushinga rero uri kwibanda ku gukumira.”

Uteganya ko umuntu wese uzahamwa n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu azahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi itanarenga 15, akazanatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 10 ariko atarenze miliyoni 15 Frw.

Iyo icyo cyaha gikorwa mu buryo bwambukiranya imipaka ibihano biba igifungo cy’imyaka itari munsi ya 20, itarenga 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 20 ariko atarenga miliyoni 25 Frw.

Gushyigikira icuruzwa ry’abantu nabyo birahanirwa, ubihamijwe agafungwa imyaka itari munsi y’irindwi ariko itarenga 10 agatanga n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni zirindwi ariko atarenga miliyoni 10.

Uwo mushinga ugaragaza kandi ko umuntu umenya amakuru ku muntu ushobora kugurishwa,ufite uruhare mu icuruzwa ry’abandi cyangwa ugambirira gukora icyo cyaha ntatange amakuru kuri byo ku nzego zibishinzwe nawe aba akoze icyaha.

Uwo nahamwa icyo cyaha, azahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe kitarenze imyaka itatu.

Mu gihe ari ikigo cya Leta cyangwa cyigenga, umuryango cyangwa ishyirahamwe rifite aho rihuriye n’amategeko, kigahamwa n’icyaha cyo gucuruza abantu cyangwa gushaka inyungu mu bandi, kizatanga ihazabu itari munsi ya miliyoni 50 Frw ariko itarenga miliyoni 100 Frw.

Ku bijyanye n’imirimo ivunanye, ubucakara cyangwa ibindi bifitanye isano, umuntu ubikoresha aba akoze icyaha gituma ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenga imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenga miliyoni eshatu.

Mu rwego rwo kurandura umuco w’ubuhuza mu gucuruza indaya, gushora abantu mu busambanyi, mu buraya, kwishyurira umuntu gukora ubusambanyi, gutanga ahantu hagakodeshwa hagamije gukorerwa ubusambanyi no korohereza abantu gukora uburaya byose bizajya bihanirwa.

Ibyo byaha byose bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Me Uwizeyimana Evode yavuze ko nubwo uwo mushinga w’Itegeko urebana n’ibyaha bikomeye, ngo ibiteganywa nawo bizashyirwa mu bikorwa kugira ngo hakumirwe ibyaha byo gushaka inyungu ku bantu.

Yagize ati “Tuzi neza ko ibi byaba bigoye kubitahura ariko polisi yacu n’abashinjacyaha bahuguwe ku kumenya no gukurikirana ibyo byaha. Tuzakomeza no gushora imari mu kubaka ubushobozi.”

Hategerejwe ko uwo mushinga wemezwa na Perezida wa Repubulika ukabona gusohoka mu igazeti ya Leta, ugatangira gushyirwa mu bikorwa.

2018-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Editorial 17 Feb 2021
Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha

Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha

Editorial 23 Dec 2017
Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Editorial 16 Apr 2018
U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

Editorial 07 Aug 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru