• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Editorial 05 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abayobozi bo ku rwego rukuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye n’iperereza bo mu bigo byigenga bishinzwe kubungabunga umutekano ndetse n’abandi bashinzwe ubugenzuzi bo mu mpuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto (FERWACOTAMO) batangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Mutarama amahugurwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y’ u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze ndetse no mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) mu karere ka Rwamagana.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda agamije kongerera ubumenyi abayarimo mu rwego rwo gukora akazi kinyamwuga mu bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi mu bijyanye n’ubufatanye mu gucunga umutekano .

Afungura ayo mahugurwa y’iminsi itatu y’Abayobozi bo ku rwego rukuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye n’iperereza bo mu bigo byigenga bishinzwe kubungabunga umutekano, umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), CP Felix Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro gakomeye ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano ku buryo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yagize ati:” muri iki gihe hariho ibibazo byinshi abashinzwe umutekano no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko bahura nabyo mu gucunga umutekano w’abaturage, muri byo harimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ikwirakwiza ry’amafaranga ku buryo butemewe n’ibindi. Kurwanya ibi byaha rero bisaba ubufatanye”.

Kugira ngo ubu bufatanye mu kurwanya ibyaha bugerweho, Polisi y’u Rwanda yasanze ko ari ngombwa gufasha abafatanyabikorwa mu gucunga umutekano bahabwa ubumenyi butandukanye kugira ngo bagere ku nshingano zabo

Aya mahugurwa agabanyijemo ibice bibiri: hari ayerekeranye n’ay’ubuyobozi mu gukurikirana abakozi akaba agenewe abayobozi bakuru, andi yo yerekeranye no gukora iperereza ry’ibanze akaba agenewe abashinzwe iperereza muri ibyo bigo. Ayo mahugurwa yose agenewe abo bakozi bo muri ibyo bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano.

Abayarimo kandi bazanahabwa ubumenyi ku kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Naho andi mahugurwa abera mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) ahuje abashinzwe ubugenzuzi mu by’umutekano 224 bo mu mpuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto, bo bazayamaramo ibyumweru bibiri. Bo bazahugurwa ku kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba.

Aya mahugurwa yose abayeho nyuma y’uko hashyiriweho umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (NCCR). Aya masezerano yasinywe mu kwezi kw’Ukwakira 2015, akaba afite intego yo gufasha amakoperative kwiyubaka no kugira ubushobozi ku bijyanye n’umutekano no guhanahana amakuru yatuma ayo makoperative akora akazi kayo mu mutekano usesuye.

Amahugurwa y’abagenzuzi mu by’umutekano ku batwara abagenzi kuri moto azakurikirwa n’aya bagenzi babo 223 mu gihe mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, abandi bayobozi 20 bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano nabo bazahita batangira amahugurwa yabo andi narangira muri iki cyumweru.

RNP

2016-01-05
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yakatiwe igifungo cy’ imyaka 32

Burundi: Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yakatiwe igifungo cy’ imyaka 32

Editorial 28 Apr 2018
Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.

Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.

Editorial 15 Feb 2023
Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Editorial 22 Dec 2016
Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge

Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge

Editorial 30 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda

Editorial 29 Oct 2019
Amafoto – I Kigali hafunguwe iduka ry’imyenda n’ibikoresho by’ikipe ya Rayon Sports ryiswe “Gikundiro Shop”
Amakuru

Amafoto – I Kigali hafunguwe iduka ry’imyenda n’ibikoresho by’ikipe ya Rayon Sports ryiswe “Gikundiro Shop”

Editorial 23 Feb 2024
Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu,  yakoze impanuka
IMIKINO

Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yakoze impanuka

Editorial 22 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru