U Rwanda rwashyikirije u Burundi impunzi 517 zari mu nkambi y’agateganyo ya Nyanza zaturutse mu nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko zikagaragaza imyemerere idasanzwe yo kutemera bimwe mu byo zasabwaga mbere yo guhabwa ubuhungiro mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 2 Mata, izi mpunzi zashyikirijwe u Burundi ku mupaka wa Kanyaru-haut.
Gahunda yo gusubiza aba baturage mu gihugu cyabo yatangiye kuri iki Cyumweru ubwo impunzi 1607 zari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera zasubizwaga mu gihugu cyabo.
Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Kayumba Olivier, yatangaje ko izi mpunzi zageze mu Rwanda ku wa 7 Werurwe 2018, zisubiye i Burundi ku bushake nyuma y’igihe ziganirizwa n’inzego zitandukanye.
Yagize ati “Kubera ko ari Abarundi, igihugu cyabo ni cyo kibaha umutekano. Naho ibyangombwa kugira ngo babone ubuhungiro basanze badashobora kubyuzuza. Ibyo byangombwa birimo kubarurwa mu buryo bugezweho, icya kabiri bangaga ko abana babo babona inkigo zikenewe zo kugira ngo babeho, icya gatatu ni uko badashaka ko tubasuzuma mu ndwara zose baba bafite. Dufite abarwayi b’igituntu, dufite abarwayi ba malariya, dufite abarwayi batandukanye, hari n’inkomere bose banze ko tubavura.”
Imodoka zabakuye mu nkambi aho bari bacumbikiwe zabagejeje k’umupaka
Nyuma ngo izi mpunzi zaje gutangaza ko zikeneye kuva mu Rwanda, ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bafashe umwanzuro wo kubaherekeza bakabageza ku mupaka w’u Burundi.
Udushya kuri izi mpunzi z’abarundi
- Mu gihe basubiraga mu gihugu cyabo ntabwo bemeraga ko babafata amafoto, bahitaga bahisha amasura yabo ndetse igitangaje ukabona n’abana babo nabo bahishe amasura, bisa nkaho babitojwe n’ababyeyi.
- Binjira mu Rwanda bava muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo banze gukaraba intoki ndetse banga no gupimwa zimwe mu ndwara, cyane cyane icyorezo cya Cholera kimaze igihe kivugwa muri Congo.
- Ntibemera kurya ibiryo byakorewe mu nganda, bahitamo kurya ibiryo bisaruriye bonyine ubwabo.
- Bavuga ko inkingo ku bana babo, imiti ndetse n’ibabatunga byari kubangiriza umubiri ndetse bikanica “roho zabo”
Impunzi z’Abarundi zaturutse muri RDC zari zashyizwe mu nkambi eshatu z’agateganyo; 1607 bari i Bugesera ari nabo batashye, 522 bashyizwe i Nyanza, abasigaye 394 bagumye Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho bahise bajyanwa bakigera mu Rwanda. Biteganywa ko izo mpunzi zose ziza gusubira i Burundi.