• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abantu 10 bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana kwimurira Ambasade ya Amerika i Yeruzalemu

Abantu 10 bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana kwimurira Ambasade ya Amerika i Yeruzalemu

Editorial 14 May 2018 HIRYA NO HINO

Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yatangaje ko ingabo za Israel zimaze kwica Abanya-Palestine barenga icumi mu myigaragambyo yabimburiye umuhango wo kwimura Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Israel, ikava i Tel Aviv ikajyanwa i Yeruzalemu.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Amerika ifungura Ambasade yayo i Yeruzalemu ariko Abanya-Palestine bamaganye icyo gikorwa binyuze mu myigaragambyo ikomeye.

Abategetsi bakuru bo muri Amerika bageze muri Israel kuri iki Cyumweru, barimo Minisitiri w’Imari Steven Mnuchin n’umukobwa wa Perezida wa Amerika Donald Trump, Ivanka n’umugabo we Jared Kushner.

Umwanzuro wa Trump wo kwimura Ambasade ya Amerika warakaje Abanya-Palestine bavuga ko Uburasirazuba bwa Yeruzalemu ari wo murwa mukuru wabo. Israel yahigaruriye mu 1948, mu ntambara yagejeje ku ishingwa rya Leta ya Israel.

Uyu mwanzuro Trump yafashe umwaka ushize wo kwemeza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel, wahise ugaragaza byeruye aho icyo gihugu gihagaze muri icyo kibazo, bitandukanye n’uko abamubanjirije babyitwayemo.

CNN yatangaje ko igisirikare cya Israel cyanyanyagije muri Gaza gikoresheje indege, inyandiko ziburira baturage kutegera urukuta rutandukanya Gaza na Israel. Kuva muri Werurwe, ingabo za Israel zimaze kuharasira abantu basaga 50 bagapfa, gusa nta munya-Israel uragwa muri icyo kibazo.

Aba bigaragambya bavuga ko bakeneye gusubira ku butaka bw’abasekuruza babo, Israel yo ikavuga ko iyo myigaragambyo yashowe n’umutwe wa Hamas uyobora Gaza kugeza ubwo Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Avigdor Lieberman, yavuze ko biteguye guhangana n’ibikorwa by’uwo mutwe “bigamije kudobya ibirori”.

Yagize ati “Icyo nisabira abaturage ba Gaza; ntimuhumwe amaso na Sinwar (Umuyobozi wa Hamas muri Gaza) uri kohereza abana banyu ngo batange ubuzima bwanyu mu bidafite akamaro. Turaza kurwana ku baturage bacu mu buryo bwose bushoboka kandi ntituratuma hari urenga uruzitiro.”

Hamas ihakana ibyo birego.

Umwe mu bigaragambya witwa Ali wanze gutangaza izina rya kabiri, yabwiye Reuters ati “Uyu munsi ni wo tugomba kurenga uruzitiro ngo tubwire Israel n’Isi yose ko tutazemera gutwarirwa ubutaka ubuziraherezo.”

“Uyu munsi abenshi bashobora guhorwa Imana, benshi cyane, ariko Isi iraza kumva ubutumwa bwacu. Kwigarurirwa bigomba kurangira.”

Palestine ivuga ko hakomeretse 500, naho mu bishwe harimo umwana w‘imyaka 14, abazize amasasu barashwe arenga 200.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko uyu ari “Umunsi ukomeye ku baturage ba Israel na Leta ya Israel.”

Minisitiri w’Intebe wa Palestine, Rami Hamdallah, we avuga ko kuba Trump yaremeje Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel, akanimurirayo Ambasade ari “ukurenga bikomeye ku mategeko mpuzamahanga.”

Ibihugu byinshi bivuga ko Yeruzalemu nk’umujyi mutagatifu w’Abayahudi, Abayisilamu n’Abakirisitu ukwiye gufatwaho umwanzuro binyuze mu masezerano y’amahoro, ku buryo kwimurirayo ambasade byahita biyabangamira.

Uretse USA, na Guatemala iteganya kuhafungura Ambasade kuri uyu wa Gatatu, hakazakurikiraho Paraguay mbere y’uko uku kwezi kurangira.

 

Imyuka iryana mu maso yatewe muri Palestine ku bwinshi

 

Uyu mugore yirukaga mu myotsi ituruka ku mapine yacanwe n’abigaragambya

 

2018-05-14
Editorial

IZINDI NKURU

Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura

Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura

Editorial 15 Apr 2017
Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Editorial 27 Apr 2021
Urugo rwa Gen Masunzu rwagabweho igitero

Urugo rwa Gen Masunzu rwagabweho igitero

Editorial 27 Jan 2018
Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama

Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama

Editorial 27 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.
Mu Rwanda

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Editorial 25 Jan 2018
Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahuye n’Abahinde, anasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi
ITOHOZA

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahuye n’Abahinde, anasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Editorial 24 Jul 2018
Meddy yinjiye mu bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards, aho ahanganye n’abakomeye
IMIKINO

Meddy yinjiye mu bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards, aho ahanganye n’abakomeye

Editorial 03 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru