Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu minsi ine ya mbere y’icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, rumaze kwakira ibirego 47 by’abantu baregwa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nk’uko RBA yabitangaje, Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, avuga ko kugaragaza iyi mibare bigamije kwerekana ko kuba ababikora bahita bafatwa, ari ikintu gikomeye kandi n’undi wese ubitekereza akwiye kubihagarika.
Ati “Ni ibirego 47 biregwamo abantu 47, muri abo 47 hamaze gufatwa 39 abandi umunani turacyabashakisha. Icyo nababwira ni uko nta muntu uzakora icyaha kigendanye no gupfobya Jenoside, guhakana Jenoside cyangwa icyaha cy’ingengabitekerezo uzihanganirwa muri iki gihugu, kuko tuzi aho Jenoside yatugejeje.”
Muri ibyo birego, Intara y’Amajyepfo ifitemo 19, Intara y’Iburasirazuba ifitemo 12, Amajyaruguru afitemo 9 naho Umujyi wa Kigali ufitemo ibirego bitatu.
Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.