• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Editorial 12 Apr 2019 ITOHOZA

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu minsi ine ya mbere y’icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, rumaze kwakira ibirego 47 by’abantu baregwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nk’uko RBA yabitangaje, Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, avuga ko kugaragaza iyi mibare bigamije kwerekana ko kuba ababikora bahita bafatwa, ari ikintu gikomeye kandi n’undi wese ubitekereza akwiye kubihagarika.

Ati “Ni ibirego 47 biregwamo abantu 47, muri abo 47 hamaze gufatwa 39 abandi umunani turacyabashakisha. Icyo nababwira ni uko nta muntu uzakora icyaha kigendanye no gupfobya Jenoside, guhakana Jenoside cyangwa icyaha cy’ingengabitekerezo uzihanganirwa muri iki gihugu, kuko tuzi aho Jenoside yatugejeje.”

Muri ibyo birego, Intara y’Amajyepfo ifitemo 19, Intara y’Iburasirazuba ifitemo 12, Amajyaruguru afitemo 9 naho Umujyi wa Kigali ufitemo ibirego bitatu.

Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

2019-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Editorial 09 Oct 2018
Umwarimu yatewe inda  n’Umwana  yigisha

Umwarimu yatewe inda n’Umwana yigisha

Editorial 18 Nov 2016
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Editorial 31 Oct 2019
New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda

Editorial 28 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR
Amakuru

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Editorial 21 Dec 2024
Icyo IBUKA ivuga ku koherezwa mu Rwanda kwa Mugimba,Iyamuremye, Seyoboka na Munyakazi
Mu Mahanga

Icyo IBUKA ivuga ku koherezwa mu Rwanda kwa Mugimba,Iyamuremye, Seyoboka na Munyakazi

Editorial 19 Nov 2016
Umuhanzi  Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura

Editorial 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru