Perezida Kagame mu ijambo ryamaze umwanya munini atanga impanuro, yavuze ko amateka y’u Rwanda afite umwihariko ari na yo mpamvu Abanyarwanda (by’umwihariko abayobozi) bagomba gukora cyane ku muvuduko wihariye.
Yagize ati “Amateka y’aho tuvuye harimo byinshi by’umwihariko biduha gukora, kumva bifite umwihariko wabyo…Inshingano dufite tuba twifuza ko buri wese azigiramo imyumvire mizima, nubwo bitoroshye kuri buri wese ariko ngira ngo tubifitemo ‘ambitions’ (ubushake)… Umuntu yakwiba ngo kuki ari twe turi hano, twagize amateka yo mu 1994 na mbere yaho, kuki ari twe twagize amateka ya Jenoside…tugomba kwibaza ngo kuki?”
Perezida Kagame avuga ko ayo mateka ya Jenoside n’ibyatumye iba ntaho Abanyarwanda bazabihungira, ngo ni yo mpamvu bagomba gukorana umwihariko kugira ngo bagere ku iterambere.
Ati “Bidusaba umwihariko kuko tuva muri ayo mateka tugana aho umuntu yakagombye kuba ari. Bidusaba gukora mu buryo budasanzwe, muri ubwo bushake ‘ambitions’ abantu bagomba gukora bagana mu majyambere, hagomba kubaho ‘sense of urgency’ (kwiyumvamo ko ibintu byihutirwa). Umwihariko, ‘ambitions’ n’ako gaciro tuvuga, mu mateka yacu twagizemo icyuho kinini cyane tugomba gukora cyane tukakiziba.”
Yavuze ko umuntu atagira ubushake bwo gukora bitandukanye birimo ikinyuranyo n’amateka u Rwanda rwanyuzemo mu gihe arimo abaho yumva ko ibintu ari ibisanzwe.
Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorera hamwe buri umwe akirinda gukora ibye kandi abantu baba bumvikanye uko ibintu bigomba gukorwa. Yavuze ko mu myaka 15 ishize hari ikintu cya ‘careless’ (kutita ku bintu umuntu ashinzwe cyakunze kubaho), asaba ko abayobozi bakora ibyo umutimanama ubasaba gukora.
Ati “Kuvugana na mugenzi wawe, umuturanyi wawe ni ikintu gikomeye ngo tugere ku ntego twifuza.”
Kagame ngo yatangajwe n’ifoto yabonye igaragaraza abayobozi baje mu mwiherero bose bunamye baganira na telefoni zabo nta n’umwe uvugana na mugenzi we.
Kagame yanenze cyane abayobozi bahombya Leta bamwe mu byo bita kwibagirwa, abandi bakaba babifata nk’ubumenyi buke mu byo bakora, ariko ngo yasanze hari abasinya amasezerano Leta igirana n’abikorera nabi bagaha inyungu ibigo by’abikorera bagamije kuzagabana inyungu, ibyo ngo ni ukunyereza umutungo wa Leta kandi ntibizihanganirwa.
Ati “‘Contracts’ za Leta n’ibigo by’abikorera ziha amahirwe y’inyungu bamwe, kandi zikajya ku ruhande rw’abikorera. Umuntu yibaza ku bumenyi dufite muri icyo kintu, ukibaza kuki batsindwa (Leta itsindwa igahomba), umuntu yakwibaza ko ari ubushobozi buke, ariko ni ibikorwa bibi ‘malpractices’ byihishe inyuma utamenya impamvu yabyo.”
Evode Imena warekuwe by’agateganyo, akurikiranyweho bene ibi byaha
Yavuze ko usanga abo bantu bagabana inyungu n’abikorera ugasanga ibyo bakora ari uguhombya Leta kandi ngo ntibizemerwa. Yavuze ko u Rwanda rufite amikoro make ariko ugasanga mu bayobozi harimo abahombya igihugu, akibaza niba intego yavuze zagerwaho.
Yagize ati “Tugomba gukora neza kugira ngo tubone umusaruro, ibikozwe nabi bitera igihombo bitewe n’imigirire mibi ihombya igihugu. Gukora ibyo dufitiye ubushobozi bizatuma tugera ku bisubizo by’ibyo dushaka kugeraho. Twakwishimira ibyo twagezeho ariko kuki tutakora ibyo dufitiye ubushobozi?”
Kagame yavuze ko abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho kuko ngo ibyo bakora biba bicagase.
Yavuze ko ashima abayobozi ku byo bagezeho bigaragara ariko akanashima abaturage babumviye kugira ngo bigerweho kuko ngo iyo hatabamo ubushake bwabo ntibyari kugerwaho.
Abari mu mwiherero barawukora mu matsinda bitewe n’icyiciro cy’ubuzima buri wese akoramo, haba mu bukungu, imibereho myiza, ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere.
Umwiherero