Abantu cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero, mu karere ka Ngororero, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura mu buryo bunyuranije n’amategeko amabuye y’agaciro yitwa Amethyst mu rwuri rwa Gasana Aloys ruri mu kagari ka Tetero, ho mu murenge wa Kavumu.
Abafungiwe iki cyaha ni Nsabimana Fidele, Sentambara Emmanuel, Nikobateye Daniel, Manirafasha Joseph, Kanyabugoyi Thomas, Niyonsenga Jean Paul, Habiyambere Jean Pierre, Nzabanita Faustin, Kavamahanga Emmanuel, Rwagafirita Jean d’Amour, na Tuyizere James.
Bafashwe ku itariki 12 Mata nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu kagari ka Tetero na Rugeshi bababonye bari gucukura ayo mabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Abo baturage batangiye ayo makuru mu nama bagiranye kuri uwo munsi n’abayobozi barimo abo mu nzego z’umutekano, abaturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero, n’abandi.
Asobanura uko bafashwe, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yagize ati:” Twasobanuriye abo baturage uko bigenda kugira ngo umuntu ahabwe uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro, n’ibitegetswe mu kuyacukura.”
Yakomeje agira ati:”Bamaze gusobanukirwa ingaruka mbi zo kubikora mu buryo butemewe n’amategeko baduhaye amakuru y’abantu bacukura Amethyst mu rwuri rwa Gasana dore ko ubwo twajyaga kubafata bahise biruka basiga moteri bakoreshaga muri icyo gikorwa, hanyuma tuyijyana aho bariya cumi n’umwe bafungiwe kubera ko bari mu bo abo baturage batubwiye.”
SSP Gasangwa yasobanuriye abo baturage ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza amazi y’ibiyaga, inzuzi, imigezi, n’amasoko, kandi ko bishyira mu kaga ubuzima bw’ibinyabuzima bibirimo.
Yakomeje ababwira ko kuyacukura mu buryo butubahirije amategeko biri mu bitera inkangu, gutemba k’ubutaka, imyuzure, n’ibindi biza bihitana abantu, bikabakomeretsa, cyangwa bikangiza ibintu bitandukanye.
Yababwiye kandi ati:” Gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije; kandi ibyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.”
Umuyobozi w’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurengera ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU) Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yunzemo abwira abo baturage ati:”Umuntu ushaka gucukura amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira, kandi agatangira kubikora ari uko amaze kuruhabwa. Agomba kuyacukura mu buryo bwubahirije amategeko, mu buryo butabangamiye ibidukikije, kandi budashyira mu kaga ubuzima bw’ababikora.”
Uretse kubakangurira kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko no gutanga amakuru y’ababikora, abo baturage babwiwe ibihano bihabwa umuntu uhamwe n’ iki cyaha.
Basobanuriwe ibivugwa mu ngingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuyey’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RNP