Abanya-Uganda n’abanyarwanda bajyanye ibi bihugu byombi mu Rukiko rwa Afurika y’u Burasirazuba (EACJ), kubera ubwumvikane buke buri hagati yabyo. Abahagarariye ishyirahamwe ry’abakora ubucuruzi muri Uganda, binubira ko gukomeza gufunga umupaka bihabanye n’amasezerano agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ku rundi ruhande Umunyamategeko wunganira abanyarwanda Richard Mugisha avuga ko “Abakiriya be batawe muri yombi binyuranye n’amategeko ndetse bakorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda, bihabanye n’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ay’isoko rusange ateganya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Abanya-Uganda bavuga ko gufunga imipaka byatumye bahomba cyane mu bucuruzi bwabo. Kimwe n’Abanyarwanda basaba impozamarira ku guhonyora uburenganzira bwabo bwa muntu no gukomeza gukorerwa iyicarubozo muri Uganda.
Ku bacuruzi b’abanya-Uganda, iki kirego cyatanzwe nyuma yo kugirwa inama na Minisitiri wabo ushinzwe ubucuruzi n’amakoperative, Amelia Kyambadde, wababwiye kureka isoko ryo mu Rwanda (biri mu kinyamakuru The Daily Monitor) cyavuze ko “Minisitiri w’ubucuruzi yagiriye inama abacuruzi b’abanya-Uganda kwibagirwa gucuruzanya n’u Rwanda bagashaka ubundi buryo”. Ibi byanditswe tariki 28 Kamena 2019.
Izi nama ziri mu itangazo rya minisitiri yavuze ko Uganda yahuye n’ikibazo mu by’ubucuruzi hagati yayo n’u Rwanda, aho bwavuye kuri miliyoni 430 z’amadorali zikagera kuri miliyoni 203 mu 2018/2019.
Icyo gihe Minisitiri Kyambadde yagaragaje impungenge ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bikomeje gusubiza inyuma ubucuruzi…ko Uganda yamaze gutakaza byinshi kandi ko ibyo yoherezaga hanze byagabanutse (Daily Monitor).
Perezida Museveni na we ubwe yagiriye inama abacuruzi ba Uganda inama imeze nk’iyi mu kwezi kwari kwabanje, mu mwiherero w’abadepite bo mu ishyaka rye rya NRM ryabereye Kyankwanzi.
Ubwo yabazwaga na Depite Tom Azaa ibyo gusubira inyuma mu by’ubucuruzi n’u Rwanda, Museveni yaramubwiye ati “Uganda izashaka andi masoko meza.”
Kubera ibi, Minisitiri Kyambadde yabwiye abacuruzi b’abanya-Uganda kongerera agaciro ibyo bakora kugira ngo bagere kuri ayo masoko. Ati “Mumenyekanishe ibyo mukora, mwite ku kureba ko ibyo mukora bimeze neza bityo mugere ku masoko aho yaba ari hose.”
Ubwo yavugaga ku kiguzi cy’ubucuruzi bwahagaze hagati y’u Rwanda na Uganda tariki 14 Gicurasi 2019, inzobere mu by’ubukungu muri Kaminuza ya Makerere Ramathan Ggoobi, yagaye amagambo y’ubutegetsi bwa Uganda yo kuvuga ko abacuruzi baho bajya gushakira ahandi.
Yagize ati “U Rwanda rufite umamaro ukomeye ku buzima bw’ubukungu bwa Uganda kurusha u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Uyu mwarimu muri Makerere yatanze ibisobanuro bigaragaza impamvu biri mu nyungu za Uganda zo gushaka uko aya makimbirane akwiye kurangira.
Yagize ati “U Rwanda rushobora kubonwa nk’akantu gato ku bukungu bwa Uganda urebye n’ibindi bihugu bifatanya, gusa imibare ihari igaragaza ko u Rwanda rushobora kuba ingirakamaro ikomeye ku buzima bw’ubukungu bw’iki gihugu kurusha bimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye.”
Mu myaka yashize ubucuruzi bwa Uganda bwakomeje kugenda bwaguka buva imbere bugera mu karere.
Mu 1999 Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi (EU), niwo wari umufatanyabikorwa ukomeye na Uganda kuko ubucuruzi hagati yawo na Uganda bwari kuri 57% bifite agaciro ka miliyoni 280 z’amadorali by’ibyo Uganda yohereje hanze, byose byari miliyoni 490 z’amadorali.
Mu 2018 Uganda yohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1.6 z’amadorali mu miryango nka EAC, COMESA n’ahandi muri Afurika, byagize 44% by’ibyo iki gihugu cyavanye mu byo cyohereheje mu mahanga.
Muri uwo mwaka kandi Uganda yabonye 15% bingana na miliyoni 542 z’amadorali, by’igiteranyo cy’ibyo Uganda yagombaga kohereza muri EU bingana na miliyari 3.6 z’amadorali.
U Rwanda rwaguze ibicuruzwa na serivise muri Uganda bifite agaciro ka miliyoni 257 z’amadorali ya Amerika, bihwanye n’amashilingi miliyari 950, rwo rubona gusa miliyoni 18 z’amadorali, bingana n’amashilingi ya Uganda miliyari 66.
Ibi bisobanuye ko Uganda yabonye inyungu ihwanye n’amadorali 239 kurenza u Rwanda. Mu yandi magambo bisobanuye ko Abanyarwanda bageneye impano Uganda ingana n’amashilingi miliyari 884.
Mu by’ukuri u Rwanda nicyo gihugu cya gatanu mu bihugu bivana ibicuruzwa byinshi muri Uganda.
Tariki 3 Nzeri 2018, uwita umujyanama wa Perezida Museveni mu by’ubucuruzi, Andrew Mwenda, yagaragaje imibare iri mu murongo umwe n’ubutumwa bwa Goobi.
Yagize ati “Uganda yakomeje kuba umuguzi ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, igihugu cyacu ni ihahiro ry’u Rwanda, aborozi bacu n’abafite inganda barakorera amadorali menshi buri mwaka kubera kugurisha ibicuruzwa byabo mu Rwanda.”
“Mu myaka 10 ishize ni ukuvuga hagati ya 2007-2016 twagurishije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 2.2 z’amadorali mu Rwanda naho bo batugurishijeho ibifite agaciro ka miliyoni 85.5 z’amadorali, ikinyuranyo kingana na miliyari 2.1 z’amadorali.”
Mwenda yakomeje agira ati “Aha ntabwo tuvuzemo serivisi duha u Rwanda. Turabona amafaranga y’amadevize avuye mu Rwanda, amashuri yacu kuva ku y’abanza kugera muri Kaminuza bakira ku bwinshi ibihumbi by’abanyeshuri bavuye mu Rwanda, twakira umubare munini w’abashyitsi bavuye mu Rwanda kandi bakamara igihe kinini hano, abashoramari b’abanya-Uganda bajya mu Rwanda kurusha ikindi gihugu cyose mu karere.”
Mwenda yibajije impamvu Uganda yemera ko abacuruzi bayo bahura n’iki gihombo.
Yanditse abwira abacuruzi b’abanya-Uganda gushyira igitutu kuri Museveni ngo agabanye ibi bibazo.
Yagize ati “Ubutegetsi bwa Uganda biragaragara ko budashyize imbere inyungu z’aborozi bacyo, abacuruzi, abashoramari n’abakozi, kuva iki kibazo cyavuka abacuruzi n’abashoramari bakomeje kumbaza ikirimo kujya mbere ndetse n’icyakorwa ngo iki kibazo gikemuke.”
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Uganda, Tumusiime Mutebile, na we yabwiye rubanda ko “Ubukungu bwa Uganda buri mu bibazo kandi ibi byose biterwa n’isubira inyuma ry’ubucuruzi mu karere cyane cyane ku Rwanda.”
Iyi banki kandi yagaragaje impungenge z’isubira inyuma mu bucuruzi muri aka karere ngo bwagabanutse ku kigero cyanganaga na 8% muri Gashyantare 2019, byakurikiye ifungwa ry’umupaka wa Uganda n’u Rwanda i Gatuna, nk’uko ikinyamakuru The Daily Monitor cyabyanditse tariki 2 Mata uyu mwaka.
Abaturiye umupaka bahahuriye n’akaga
Abavuga iby’iki kibazo bakomeje kwibanda gusa ku mibare yo ku rwego rw’igihugu ugasanga birengagiza ingorone z’abaturage baturiye imipaka, ndetse n’uburyo ubukungu bw’Umujyi wa Kabale muri Uganda bwasubiye inyuma.
Tariki 20 Gicurasi 2019, umunyamakuru w’ikinyamakuru The Observers, Alon Mwesigwa yanditse inkuru yari ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Abunguka, abahomba hagati y’u Rwanda na Uganda” yibandaga ku buzima bw’iyi miryango ituriye imipaka.
Depite Wilfred Niwagaba uturuka mu gace ka Ndorwa y’i Burasirazuba bwa Uganda, yabwiye iki kinyamakuru ko “Uyu mwuka mubi wateye ingaruka zikomeye mu gace ke. Yagize ati “Nitwe twajyanaga ibiryo ndetse n’ubundi bucuruzi, twabonaga kandi ibindi birirwa bivuye mu Rwanda nk’ibishyimbo, Kabale yonyine yajyanaga mu Rwanda ibirayi bifite agaciro k’amashilingi miliyari 4 buri mwaka.”
Bamwe mu baturage muri aka gace kandi babwiye iki kinyamakuru ko bavuganye n’abadepite babo ariko bakababwira ko batagomba kuvuga kuri icyo kibazo.
Kuba abaturage badafite igisubizo kuri ibi bibazo byose bibazo niyo mpamvu bamwe bahisemo kugana uru Rukiko, gusa gihamya yava kuri Minisitiri w’Ubucuruzi muri Uganda wababwira ko agace ka Mirama Hill gafunguye.
Uwitwa Ishimwe umuturage wa Kabale, yavuze ko umupaka wa Cyanika ufunguye. Ati “Baratubwira ngo nimujya mu Rwanda mukoreshe Cyanika ariko abaturage ntabwo barawukoresha.”
Mu yandi magambo, Uganda ifite imipaka ibiri ifunzwe kandi yagombye kuba ikoreshwa kugira ngo abanya-Uganda bagere ku isoko ryo mu Rwanda, hejuru y’ibi byose, icyemezo cyo kongera kubaka umupaka wa Gatuna ari nabyo byatumye uba uhagaritswe muri Gashyantare, nabyo bigamije kuvanaho izi mbogamizi zose mu by’ubucuruzi nk’uko byemeranyijweho hagati y’ibihugu byombi.
Gusa Uganda yo ntabwo iratangira imirimo y’ubwubatsi ngo irangize ibiri mu masezerano.
Ibi birego bibiri byajyanwe mu rukiko rwa EAC bifite umumaro ukomeye kubera ko bizashyira ahabona ibimenyetso by’ikibazo cya Uganda ku Rwanda, aho aba bacuruzi bahuye n’ibi bibazo bitewe n’ikintu impande zombi zari zumvikanyeho.
Gusa ku rundi ruhande, ku birebana n’abanyarwanda barimo gukorerwa iyicarubozo muri gereza zitemewe za Uganda, igisabirwa impozamarira kizaburizwamo kuko n’ubundi abanyarwanda bari muri Uganda bagombye kuba bahari kandi bahishimira.
Src : virungapost