• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

  • Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa   |   06 Mar 2026

  • Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse   |   06 Mar 2026

  • U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026   |   05 Mar 2026

  • Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze   |   05 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Ubwanditsi 06 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ubwo, mu mwaka wa 2018, Madamu Louise Mushikiwabo yatorerwaga kuba Umunyamabanga Mukuru w’umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, yasezeranyije abanyamuryango bawo 88 ko agiye kuvugurura imicungire ya OIF, dore ko havugwagamo abakozi ba baringa, ingwizamurongo zidakorwaho kubera ibihugu zikomokamo, no gusesagura umutungo w’Umuryango mu buryo bukabije.

Abanyamuryango barabimwemereye, ndetse banamwizeza kumushyigikira.Ubwo ivugururwa ryatangiraga, uwa mbere utararyishimiye ni Madamu Cathérine Cano ukomoka muri Canada, akaba yari icyegera cya mbere cy’Umunyamabanga Mukuru, ndetse aza kwivumbura, yegura kuri uwo mwanya mu Kwakira 2020.

Madamu Cathérine Cano amaze gusezera ku mirimo ye, yasimbuwe na Bwana Godefroy Montpetit nawe uva muri Canada, ariko amakosa y’imiyoborere akomeza kwiyongera. Nyuma yo kwihanangirizwa kenshi no kugirwa inama ariko akanga kuhindura imyitwarire, amasezerano ye y’akazi arangiye tariki 10 Werurwe 2023, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yanze kuyongera, ahubwo amusimbuza Cathérine Saint-Hillaire, nawe ukomoka muri Canada, dore ko amasezerano ateganya ko uwo mwanya ugenewe icyo gihugu.

Kuvugurura imikorere ya OIF, gukorera mu mucyo no gucunga neza imari y’Umuryango byahesheje amanota menshi Louse Mushikiwabo, ndetse mu Nteko Rusange yabereye i Djerba muri Tuniziya mu Gushyingo umwaka ushize wa 2022, abanyamuryango, hafi ya bose, bongera kumutorera kuyobora OIF mu yindi manda y’imyaka 4 iri imbere.

Biratangaje rero kubona nyuma y’amezi 4 gusa yongeye kugirirwa icyizere, ejo bundi tariki 02 Mata 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Canada, Madamu Mélanie Joly yandikira OIF ayimenyesha ko igihugu cye gihagaritse umusanzu wa miliyoni 3(arasaga miliyari 3 uvunje mu manyarwanda) cyatangaga buri mwaka, ngo kubera umwuka mubi no gusesagura biri muri uwo muryango.

Mu birego byihariye Louise Mushikiwabo ashinjwa, ngo harimo kuba yarasohoye ibihumbi 120 by’amadolari mu kuvugurura inzu yagombaga kwimukiramo ubwo yari atangiye akazi muw’2018. Nyamara abamunenga bakirengagiza ko uwo yasimbuye Madamu Michelle Jean, we yatanze ibihumbi 400 kurirango batunganye icumbi rye.

Twibutse ko uyu Michelle Jean nawe akomoka muri Canada, iki gihugu kikaba kitarigeze cyishimira ko umuntu wabo asimburwa n’uturuka mu “gahugu gato” nk’uRwanda!Louise Mushikiwabo kandi aregwa kuba mu nzu yishyurwa amadolari 18.000 buri kwezi, mu gihe abamubanjirije, kuva ku munya Sénegal Abdou Diouf, kugeza kuri Michelle Jean wasimbuwe na Mushikiwabo, bacumbikirwaga mu nzu yishyurwa 21.000 by’ amadolari buri kwezi.

Bikagaragara ko amafarangay’ubukore madamu Mushikiwabo yayagabanyije cyane, mu gihe nyamara yagombye kwiyongera, kuko ibiciro by’amacumbi mu Mujyi wa Paris nabyo byiyongera cyane buri mwaka.Ababikurikiranira hafi rero baremeza ko Louise Mushikiwabo azira gusa kuba umunyakuri, wakuye amata mu kanwa abasahuzi. Birazwi ko Cathérine Cano na Modeffroy Montpetit bari ku ibere ry’ubutegetsi bwa Canada, kubanyeganyeza rero bikaba ari nko kwigerezaho. Bivugwa ko Madamu Carhérine Saint-Hillaire uri mu mwanya ibyo bikomerezwa byahozemo, ‘ubwo nawe ari umuna Canada, ariko atari umutoni cyane i Québec, ari nayo mpamvu kumuha umwanya bitacubije uburakari bw’abategetsi ba Canada.

Louise Mushikiwabio afite uburambe muri dipolomasi, akagira ubunyangamugayo bw’Umunyarwandakazi nyawe, ndetse n’ubushishozi n’igitsure akesha ahaninini kuba yarakoranye igihe ktari gito na Perezida Kagame.

Ntiyashoboraga rero kwihanganira ruswa n’icyenewabo bikunze kuranga imiryango mpuzamahanga. Abazi neza imikorere ya Loni baduha aubuamya.Ikindi kitavugwa ku mugaragaro ariko abasesenguzi bamaze gutera imboni, ni rwa rwango n’ishyari bamwe mu banyamahanga bafitiye u Rwanda.

Bararushywa n’ubusa ariko, kuko butya uko zahabu icishwa mu muriro kenshi, ari ko irushaho kubengerana. Imihigo irakomeje, Mushiki w’abachou!!

2023-04-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda

Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2021
Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Uganda: Gen. Salim Saleh  udacana uwaka na  Gen. Kale Kayihura yamusuye aho afungiye

Uganda: Gen. Salim Saleh udacana uwaka na Gen. Kale Kayihura yamusuye aho afungiye

Ubwanditsi 28 Jun 2018
BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

Ubwanditsi 24 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside
HIRYA NO HINO

Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida
Mu Mahanga

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”
INKURU NYAMUKURU

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Ubwanditsi 08 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru