Umuyozi w’Akarere ka Ntungamo muri Uganda yavuze ko atashimishijwe n’imyitwarire ya Polisi yo muri aka gace ku kibazo a baturage b’Abanyarwanda bahirukanwe.
Justine Mbabazi yavuze ko hari Abanyarwanda barenga 100 birukanwe muri iki gihugu, bagarurwa mu Rwanda mu gihe ngo bari baragiye gushaka imibereho.
Mbabazi yagize ati “Nk’abayobozi b’abaturage ntabwo twigeze dutanga uburenganzira ko hari Abanyarwanda bagarurwa iwabo, wenda Polisi ifite impamvu, icyo twese twemeranyijeho ni uko tugomba gucunga umutekano, abaturage bose bari hano bakaba bazwi ku rwego rw’abayobozi, abadafite ibyangombwa bagafungwa cyangwa bagahanwa.”
Uyu muyobozi w’aka karere yavuze ko Polisi ibyo yakoze itabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’abaturage.
Ibi uyu muyobozi abivuze nyuma yaho Polisi mu gace ka Ntungamo, mu cyumweru gishize ivuze ko yagaruye Abanyarwanda barenga 100 mu Rwanda, bari muri Uganda mu gushaka akazi.
Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kiravuga ko aba baturage batari bafite ibyangombwa, gusa Mbabazi we avuga ko kuba aba baturage bari muri Afurika y’Iburasirazuba, n’abanyarwanda bagomba kubahwa mu gihe bagiye mu bindi bihugu.
Yavuze ko hari ibitabo byagiye bishyirwa mu nzego z’ibanze, aho umuntu uhageze ashyirwamo.
Yagize ati “Abanyarwanda si bo bonyine bakora ibyo byaha, hari n’abaturage ba Uganda babikora.”
Police mu Ntungamo yo yavuze ko ngo idafite aho ifungira abakoze ibyaha.
Umuyobozi wa Police muri iyi Ntara Baker Kawanawo, yavuze ko mu byumweru bitatu bishize yagaruye mu Rwanda abanyarwanda barenga 100.
Ubuyozi muri aka gace buravuga ko abantu 400 barimo abanyarwanda 200 bafashwe bari muri iki gihugu mu gushaka akazi, mu duce twa Rubaare, Ngoma na Kayonza (ni uduce two muri Uganda nubwo twitiranwa na tumwe mu turere tw’u Rwanda).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin, avuga ko ibintu by’abantu bambuka imipaka n’abinjira, byasubizwa n’abo mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka.
ACP Celestin Twahirwa
Kuba ubuyobozi bw’abaturage muri iyi ntara ya Ntungamo buvuga ko abenshi muri aba baturage b’Abanyarwanda baba bagiye guhaha, bishobora kuba bifitanye isano n’ibyo bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba y’u Rwanda bavuga, ko hari abaturanyi babo basuhukiye muri Uganda kubera inzara yiswe “NZARAMBA “ariko Leta ikavuga ko niba hari n’abagiye baba baragiye gushaka akazi, atari inzara.
Umuyozi w’Akarere ka Ntungamo muri Uganda, Justine Mbabazi