banyarwanda basaga 90 bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, iperereza n’umutekano za Uganda ubwo zahigaga ababa muri icyo gihugu nta byangombwa bafite.
Uwo mukwabu wakozwe kuri uyu wa Kabiri muri Mbarara ukorwa ku bufatanye bw’abapolisi n’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Makenke.
Ukuriye iperereza mu kigo cya gisirikare cya Makenke, Fred Mushambo yavuze ko abanyarwanda benshi baba muri Uganda nta byangombwa bafite, ngo baramutse bakoze umukwabu mu gihugu hose bawufatiramo ibihumbi n’ibihumbi.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyatangaje ko abafatiwe mu mukwabo ari 95 barimo abagore, abagabo n’abana babo.Abafashwe bose bahitaga burizwa imodoka zabajyanye ku mupaka wa Kagitumba uhuza Uganda n’u Rwanda.
Mushambo yavuze ko Uganda atari ikimoteri ku bantu abo ari bo bose bavuye mu kindi gihugu. Yavuze ko inzego z’umutekano zitazemera ko abantu batagira ibyangombwa bakomeza kugwira muri Uganda.
Mushambo yakomeje avuga ko abanyarwanda bafashwe ari abadafite ibibaranga abandi bakaba ari abasize bakoze ibyaha.
Yavuze ko hari imodoka ya Jaguar basanzemo abanyarwanda 29 bavuga ko baje gusura Uganda. Ati “Hari abo twakuye mu modoka ya Jaguar harimo abanyarwanda 29 bose bavugaga ko baje gusura Kampala nk’aho nta handi ho gusura bafite.”
Yavuze ko abenshi muri abo ari ababa binjiye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage ntacyo arabivugaho
Muri Mutarama uyu mwaka hari abandi banyarwanda bagera kuri 60 bafatiwe mu Karere ka Kisoro muri Uganda nta byangombwa , bagarurwa mu gihugu.
Muri Mata uyu mwaka kandi hari abandi banyarwanda 20 bafatiwe i Kabale nta byangombwa bafite.