Abakora irondo bo mu murenge wa Masaka, umudugudu wa Gako mu karere ka Kicukiro baraye baburijemo umugambi w’abajura bashakaga kwiba mu iduka ryo mu mudugudu wa Bamporeze.
Nk’uko bitangazwa na Polisi yo mu karere ka Kicukoro, uwitwa Camarade Niyigena w’imyaka 30 na Faustin Kubwimana w’imyaka 29 bafashwe n’irondo kuri uyu wa gatatu mu masaha ya saa saba na mirongo ine z’ijoro (1:40), ubwo bageragezaga gutobora iduka ngo bibe, irondo ribagwa gitumo batarasoza umugambi wabo.
Aba banyerondo bakaba bahise bahamagara Polisi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka.
Ushinzwe ubugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Richard Iyamuremye, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza kigaragaza ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage muri rusange, hamwe n’abanyerondo by’umwihariko mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gupfumura amazu byajyaga bibaho cyane mu mazu y’ubucuruzi ariko ko bagiye gukaza amarondo no gufatanya n’inzego zitandukanye zaba iz’ishinzwe umutekano cyangwa iz’ibanze.
Aha akaba yongeyeho ko ibyuma by’ikoranabuhanga na za Televiziyo aribyo bikunze kwibwa abajura bamennye cyangwa batoboye amazu, akaba asaba abaturage kujya babika neza impapuro baguriyeho ibikoresho byabo kandi bagashyiraho ibimenyetso kugira ngo mu gihe Polisi yafashe ibintu byabo babashe kubimenya.
Yongeye kwibutsa ko Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali yafashe televiziyo zigera ku 100 na mudasobwa 100 mu mikwabu yakozwe itandukanye ariko ba nyirazo bakaba bataraza kuzifata.
Yavuze ko ibyuma byafashwe byose mu mujyi wa Kigali biri kuri Kigali Metropolitan Police i Remera, akaba asaba abibwe bose ko baza kureba ko harimo ibintu byabo ariko bitwaje inyemezabuguzi nk’ikimenyetso kigaragaza ko mu by’ukuri ari ibyabo.
RNP