• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Editorial 10 Mar 2016 Mu Mahanga

Abakora irondo bo mu murenge wa Masaka, umudugudu wa Gako mu karere ka Kicukiro baraye baburijemo umugambi w’abajura bashakaga kwiba mu iduka ryo mu mudugudu wa Bamporeze.

Nk’uko bitangazwa na Polisi yo mu karere ka Kicukoro, uwitwa Camarade Niyigena w’imyaka 30 na Faustin Kubwimana w’imyaka 29 bafashwe n’irondo kuri uyu wa gatatu mu masaha ya saa saba na mirongo ine z’ijoro (1:40), ubwo bageragezaga gutobora iduka ngo bibe, irondo ribagwa gitumo batarasoza umugambi wabo.

Aba banyerondo bakaba bahise bahamagara Polisi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka.

Ushinzwe ubugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Richard Iyamuremye, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza kigaragaza ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage muri rusange, hamwe n’abanyerondo by’umwihariko mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gupfumura amazu byajyaga bibaho cyane mu mazu y’ubucuruzi ariko ko bagiye gukaza amarondo no gufatanya n’inzego zitandukanye zaba iz’ishinzwe umutekano cyangwa iz’ibanze.

Aha akaba yongeyeho ko ibyuma by’ikoranabuhanga na za Televiziyo aribyo bikunze kwibwa abajura bamennye cyangwa batoboye amazu, akaba asaba abaturage kujya babika neza impapuro baguriyeho ibikoresho byabo kandi bagashyiraho ibimenyetso kugira ngo mu gihe Polisi yafashe ibintu byabo babashe kubimenya.

Yongeye kwibutsa ko Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali yafashe televiziyo zigera ku 100 na mudasobwa 100 mu mikwabu yakozwe itandukanye ariko ba nyirazo bakaba bataraza kuzifata.

Yavuze ko ibyuma byafashwe byose mu mujyi wa Kigali biri kuri Kigali Metropolitan Police i Remera, akaba asaba abibwe bose ko baza kureba ko harimo ibintu byabo ariko bitwaje inyemezabuguzi nk’ikimenyetso kigaragaza ko mu by’ukuri ari ibyabo.

RNP

2016-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Tombola ya Champions League 2021-2022 yasize Manchester City na PSG mu itsinda rimwe, Chelsea na Juventus zisanze mu rindi, uko tombola yagenze yose

Tombola ya Champions League 2021-2022 yasize Manchester City na PSG mu itsinda rimwe, Chelsea na Juventus zisanze mu rindi, uko tombola yagenze yose

Editorial 27 Aug 2021
Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 11 Aug 2016
Intumwa za Sudani y’Epfo zashimye iterambere ry’isoko ry’imigabane mu Rwanda

Intumwa za Sudani y’Epfo zashimye iterambere ry’isoko ry’imigabane mu Rwanda

Editorial 05 May 2016
Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Editorial 11 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC
ITOHOZA

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Editorial 07 Jul 2018
Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora
POLITIKI

Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora

Editorial 29 Aug 2016
Mu Rwanda uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus
HIRYA NO HINO

Mu Rwanda uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus

Editorial 07 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru