Abana mu mashuli batangiye kurwanya Perezida Petero Nkurunziza bakoresheje intwaro bashoboye ariko nabo bikomeje kubagwa nabi !
Ibi byatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi aho abanyeshuli 11 b’ishuli ryisumbuye mu ntara ya Muramvya bafatwagwa bagafungwa bakurikiranyweho icya cyo kurwanya umukuru w’igihugu bakoresheje ikaramu.
Nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Muramvya, Emmanuel Niyungeko, ngo abo banyeshuli bafashe ibitabo birimo ifoto ya Nkurunziza bayisibanga bihagije bakoresheje ikaramu zabo !
Niyungeko akavuga yuko gusibanga ifoto nk’iyo ari icyaha gikomeye cyane ngo kuko mu cyubahiro umukuru w’igihugu aba ari umuntu wa kabiri ku mana.
Nubwo byatangajwe cya yuko abo banyeshuli 11 bashobora guhanishwa igifungo kitari hasi y’imyaka itanu, ntabwo byabujije abandi banyeshuli ahandi nabo gukora ibintu nk’ibyo.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru mu ntara ya Ruyigi abanyeshuli 230 barirukanwe bazizwa igikorwa nk’icyo cyo gufata ibitabo birimo ifoto ya Nkurunziza bakagenda basiribanga agahanga ke.
Kuva mu kwezi kwa kane igihugu cy’u Burundi cyakomeje kurangwamo imvururu aho abaturage bakomeje kurwanya ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza nabwo bukabasubiza bukoresheje imbaraga zose zishobotse, harimo kwicwa, gufungwa cyangwa kunyuruzwa abantu bakabura irengero.
Izo mvururu n’ubwicanyi mu Burundi byatumye abantu bagera ku bihumbi 300 batoroka igihugu, harimo n’abanyamakuru basaga 50 bakaba bafite amaradiyo abiri yumvikanira kuri internet harimo n’iyitwa INZAMBA igerageza gukora neza cyane.
Nubwo ibyo by’abo banyeshuli byo gufata ikaramu bagasibanga ifoto ya Nkurunziza ntacyo we bimuhutazaho ariko bigaragaza yuko no mu bana adakunzwe, gusa bakabura icyo bamukoraho gifatika kuko badashobora kugeraho.
Icyo bashobora kugeraho gusa ni ifotoye, bakayikanira uruyikwiye !
Kayumba Casmiry