• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abanyeshuli batangiye kurwanya Nkurunziza bakoresheje intwaro bashoboye

Abanyeshuli batangiye kurwanya Nkurunziza bakoresheje intwaro bashoboye

Ubwanditsi 16 Jun 2016 Mu Rwanda

Abana mu mashuli batangiye kurwanya Perezida Petero Nkurunziza bakoresheje intwaro bashoboye ariko nabo bikomeje kubagwa nabi !

Ibi byatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi aho abanyeshuli 11 b’ishuli ryisumbuye mu ntara ya Muramvya bafatwagwa bagafungwa bakurikiranyweho icya cyo kurwanya umukuru w’igihugu bakoresheje ikaramu.

Nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Muramvya, Emmanuel Niyungeko, ngo abo banyeshuli bafashe ibitabo birimo ifoto ya Nkurunziza bayisibanga bihagije bakoresheje ikaramu zabo !

Niyungeko akavuga yuko gusibanga ifoto nk’iyo ari icyaha gikomeye cyane ngo kuko mu cyubahiro umukuru w’igihugu aba ari umuntu wa kabiri ku mana.

Nubwo byatangajwe cya yuko abo banyeshuli 11 bashobora guhanishwa igifungo kitari hasi y’imyaka itanu, ntabwo byabujije abandi banyeshuli ahandi nabo gukora ibintu nk’ibyo.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru mu ntara ya Ruyigi abanyeshuli 230 barirukanwe bazizwa igikorwa nk’icyo cyo gufata ibitabo birimo ifoto ya Nkurunziza bakagenda basiribanga agahanga ke.

Kuva mu kwezi kwa kane igihugu cy’u Burundi cyakomeje kurangwamo imvururu aho abaturage bakomeje kurwanya ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza nabwo bukabasubiza bukoresheje imbaraga zose zishobotse, harimo kwicwa, gufungwa cyangwa kunyuruzwa abantu bakabura irengero.

Izo mvururu n’ubwicanyi mu Burundi byatumye abantu bagera ku bihumbi 300 batoroka igihugu, harimo n’abanyamakuru basaga 50 bakaba bafite amaradiyo abiri yumvikanira kuri internet harimo n’iyitwa INZAMBA igerageza gukora neza cyane.

-2981.jpg

Nubwo ibyo by’abo banyeshuli byo gufata ikaramu bagasibanga ifoto ya Nkurunziza ntacyo we bimuhutazaho ariko bigaragaza yuko no mu bana adakunzwe, gusa bakabura icyo bamukoraho gifatika kuko badashobora kugeraho.

Icyo bashobora kugeraho gusa ni ifotoye, bakayikanira uruyikwiye !

Kayumba Casmiry

2016-06-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi

Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Ubwanditsi 10 Aug 2017
Iya 21 Mata 1994: Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo

Iya 21 Mata 1994: Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo

Ubwanditsi 21 Apr 2018
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 25 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.
Amakuru

Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
Umunyamakuru Mugabe Robert yarekuwe by’agateganyo
Mu Rwanda

Umunyamakuru Mugabe Robert yarekuwe by’agateganyo

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Umunyarwanda yasanzwe yapfiriye muri ‘lodge’ yo muri Uganda aho yari kumwe n’umugore utaramenyekana
Mu Mahanga

Umunyarwanda yasanzwe yapfiriye muri ‘lodge’ yo muri Uganda aho yari kumwe n’umugore utaramenyekana

Ubwanditsi 15 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru