Abanyeshuri 4 bigaga mu gihugu cy’u Burundi bivugwa ko bakomoka mu Rwanda kuva ku wa Kabiri tariki 26 Nyakanga,2016 bafashwe n’Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi.
Nk’uko abatangabuhamya babitangarije RPA dukesha iyi nkuru , bavuze ko aba banyarwanda batawe muri yombi ari Protais Ndagijimana, Joseph Hitimana, Matthias Mbarushimana na Joachim.
Aba batangabuhamya bavuga ko aba banyeshuri batawe muri yombi ataribo bari bagambiriwe ahubwo ko hari umunyeshuri ukomoka mu Rwanda washakishwaga.
Bakomeza bavuga ko aba basore b’abanyarwanda batawe muri yombi ubwo bari batashye aho bacumbitse mu gace ka Rubuye bati’’Barabafashe babajyana mu modoka y’Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi(SNR)’’
Bashimangira ko uwashakishwaga we yari yabimenye kare agaruka mu Rwanda umunsi ubanziriza itabwa muri yombi ry’aba banyeshuri.
Ngo aba banyeshuri batawe muri yombi bakaba bari basanzwe bakora muri resitora yitwa Goshen iri mu mujyi wa Ngozi nk’akazi kabo ka buri munsi.
Abaturage batuye umujyi wa Ngozi bakaba baragaragaje ko batewe inkeke n’itabwa muri yombi ry’aba banyarwanda bati’’Bagiye kuba inzirakarengane z’Ubwenegihugu’’
Abaturiye iyi resitora aba banyeshuri bakoragamo batangarije RPA ko batishimye kuko nyirayo nawe ari umunyarwanda ndetse ko akunze kuterwa ubwoba akanahatirizwa gufunga resitora ye bati’’Barashaka kumwirukana mu Burundi kuko yanze gufunga resitora ye’’
Aba baturage bakomeza bavuga ko batewe ubwoba n’amasura mashya bari kubona mu mujyi wa Ngozi aho bakeka ko ari abakozi b’Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi .
Polisi ikaba itangaza ko aba babyarwanda 4 bafunzwe mu rwego rw’iperereza rijyanye n’amakuru y’abamwe mu barundi n’abanyarwanda binjira mu Burundi baje guhungabanye umutekano.