• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Editorial 04 Nov 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza yakanguriye umutwe w’abapolisi bitegura kujya muri Sudani y’Epfo gufatanya hagati yabo no kwita ku bikenewe ngo bazashobore kurangiza inshingano zijyanye n’ubutumwa bazajyamo.

Yabigarutseho ababwira ko kuzajya guha umutekano , ituze n’amahoro abaturage b’igihugu cy’amahanga ari” ubutumwa buremereye” kandi ari uguhagararira Polisi n’igihugu kibohereje muri rusange.

DIGP Munyuza yatanze izi mpanuro ku italiki ya 3 Ugushyingo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho yaganirije abapolisi 240 bari mu mutwe wa RWAFPU2 witegura koherezwa mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo(UNMISS).

Uyu utwe uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi ukaba urimo abapolisikazi 45, ukaba witegura kugenda kuri uyu wa gatanu.

Bazasimburayo RWAFPU1 nayo igizwe n’abapolisi 240 biteganyijwe ko nabo bazatahuka muri iki cyumweru nyuma y’umwaka bamazeyo.

DIGP Munyuza yagize ati:” Mwarigishijwe kandi mufite ubumenyi busabwa ngo mukore neza ikibajyanye, iki nicyo gihe cyo kugera ikirenge mucy’abo mugiye gusimbura byose ku neza y’abatuye Sudani y’Epfo.”

Abagira inama yo gucengerwa n’imiterere y’aho bagiye gukorera, yavuze ko ibyo bize mu mahugurwa bamazemo iminsi bizabafasha gukora akazi neza.

Aha yagize ati:” Mugomba kuba mwiteguye mu mutwe no ku mubiri kandi mukarangwa no gukorera hamwe igihe muzaba mufatanya n’indi mitwe muzahurira mu butumwa bwo guha umutekano n’ituze abaturage bababaye.”

Yabagiriye inama yo kubakira ku bigwi byasizwe n’abo basimbuye, kugumana indangagaciro zo kubaha, imyitwarire myiza, isuku n’ubwitange; biri no mu biranga ubunyamwuga.

-4583.jpg

Yavuze ko imyitwarire mibi y’umwe ihesha isura mbi umutwe wose, Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange , bikaba ari ikintu cy’agaciro kitari icyo gukinisha .

Yavuze ko”ubuyobozi butanga urugero” ari bwo bukwiye kubayobora mu gukora neza no kugira imyitwarire myiza.

U Rwanda rukaba rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye.

2016-11-04
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika yagejeje mu Rwanda Dr Munyakazi ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside

Amerika yagejeje mu Rwanda Dr Munyakazi ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside

Editorial 29 Sep 2016
Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports yerekanwe muri Al-Ittihad yo muri Libya

Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports yerekanwe muri Al-Ittihad yo muri Libya

Editorial 04 Oct 2018
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Editorial 30 Mar 2023
Gatsibo  : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10

Gatsibo : Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba n’uwa Polisi y’u Rwanda batashye ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10

Editorial 03 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Editorial 03 Nov 2025
Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama
SHOWBIZ

Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama

Editorial 14 May 2018
Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe
ITOHOZA

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Editorial 12 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru