• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Editorial 11 Oct 2016 Mu Mahanga

Abapolisi 15 bo ku rwego rwa ba ofisiye bato baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda, ku itariki ya 10 Ukwakira 2016, batangiye amahugurwa y’iminsi itanu, agamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya ibyaha ndengamipaka cyane cyane ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Abatanga amasomo yo kurwanya ibi byaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ni impuguke ebyiri zifite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mu gukora iperereza rijyanye no kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi. Izi mpuguke zikaba ari OLIVER ERDMANN na mugenzi we witwa OLLI RAINER bose bakaba bakomoka mu Budage.

Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa Commissioner of Police (CP ) Vianney NSHIMIYIMANA.

CP NSHIMIYIMANA yasabye aba bapolisi gukurikirana aya mahugurwa neza kuko azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, haba mu kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gufata abakekwaho ibyo ibyaha.

Yakomeje ashimira izi mpuguke zo mu Budage zaje guhugura aba bapolisi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bityo bikazabafasha guhangana n’ibyaha ndengamupaka cyane cyane ku bijyanye n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge hirya no hino ku isi.

Izi mpuguke zasobanuriye abari mu mahugurwa uburyo Polisi y’igihugu cy’u Budage ikurikirana ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’uburyo ibirwanya .

Abitabiriye amahugurwa bazunguka ubumenyi mu bijyanye no kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga, aho bituruka n’uburyo bitwarwamo. Bazasobanukirwa kandi ukuntu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ryifashe mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, uburyo bw’ifatwa ry’ibimenyetso ku bantu bacuruza ibiyobyabwenge n’aho bicururizwa cyangwa binyuzwa biva mu gihugu runaka bijya mu kindi.

-4331.jpg

Bazanahugurwa kandi kubijyanye n’uburyo bwo gusaka abantu batwaye ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byose byifashishwa mu gutwara ibi biyobyabwenge ndetse banasobanurirwe imbogamizi zihari mu gukurikirana ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’uburyo bwo guhangana nazo.

RNP

2016-10-11
Editorial

IZINDI NKURU

Ba banyamahanga 4 bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu Burundi bagaruwe mu Rwanda

Ba banyamahanga 4 bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu Burundi bagaruwe mu Rwanda

Editorial 06 Nov 2018
Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Editorial 12 Apr 2021
Hon Theobard Mporanyi  ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi  watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )

Hon Theobard Mporanyi ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )

Editorial 10 Feb 2017
Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Editorial 17 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

EU yongereye igihe ku bihano yafatiye umukandida Shadary watanzwe na Perezida Kabila
POLITIKI

EU yongereye igihe ku bihano yafatiye umukandida Shadary watanzwe na Perezida Kabila

Editorial 11 Dec 2018
Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI
Mu Mahanga

Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI

Editorial 19 Oct 2016
Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron
Mu Rwanda

Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron

Editorial 16 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru