• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Abapolisi basaga 1800 basezerewe mu kazi nta mpaka, abacungagereza 34 birukanwa burundu

Abapolisi basaga 1800 basezerewe mu kazi nta mpaka, abacungagereza 34 birukanwa burundu

Editorial 12 Jul 2018 ITOHOZA

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje iteka rya Minisitiri risezerera nta mpaka ba Su-Ofisiye n’Abapolisi bato 1862 bo muri Polisi y’u Rwanda.

Iteka rya Perezida Nimero 30/01 ryo kuwa 09/07/2012 rishyiraho Sitati yihariye igenga Abapolisi mu ngiyo ya 69, isobanura ko gusezererwa nta mpaka ari icyemezo umuyobozi ubifitiye ububasha afata cyo kuvana burundu umupolisi mu kazi ka Polisi.

Ivuga ko gusezererwa nta mpaka bikorwa n’umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga akazi iyo umupolisi atagifite ubwenegihugu bw’u Rwanda, yabeshye igihe cyo kwinjizwa mu murimo, amategeko ahana amubuza gukomeza umurimo.

Gusezerwa nta mpaka kandi bikorwa iyo umupolisi yasabye guhagarika akazi akarenza iminsi 15 ataragaruka kandi igihe yahawe cyararangiye, yasabye guhagarika akagenda atarabona icyemezo kimwemerera guhagarika.

Umupolisi kandi asezererwa nta mpaka igihe asize umurimo we cyangwa agasiba nta mpamvu igaragara mu gihe cy’iminsi 15 ikurikiranye cyangwa atazamuwe mu ntera incuro ebyiri zikurikirana.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye n’Abawada 34 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.

Iteka rya Perezida rigena Sitati yihariye y’Abacungagereza, iteganya ko umucungagereza wese yirukanwa burundu n’umuyobozi ufite ububasha bwo kumuha akazi iyo bigaragaye ko yabeshye igihe cyo kwinjizwa mu murimo; yasohoye muri gereza umuntu ufunzwe kugira ngo akore igikorwa kinyuranyije n’amategeko abigenga.

Yirukanwa burundu kandi iyo yinjije muri gereza cyangwa mu mbago zayo ibintu bitemerewe kwinjizwa; yataye umurimo we nta mpamvu igaragara mu gihe cy’iminsi 15 ikurikiranye; yataye akazi k’uburinzi; yafashije umuntu ufunzwe gutoroka; yacitswe n’umuntu ufunzwe biturutse ku burangare cyangwa ubushishozi bucye.

Umucungagereza yirukanwa burundu kandi iyo afatiwe mu cyuho cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano; yahannye mu buryo bunyuranyije n’amategeko umuntu ufunzwe; yasabye guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite akanga gusubira ku murimo nta mpamvu igaragara igihe ahamagawe, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu.

Yirukanwa kandi iyo yakoze irindi kosa riremereye ryemejwe n’inama nkuru y’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa. Kwirukanwa burundu bigira agaciro guhera umunsi umucungagereza yamenyesherejweho icyemezo kimwirukana.

2018-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Editorial 14 Oct 2017
Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Editorial 08 Apr 2024
Agatha Kanziga: sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Agatha Kanziga: sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Editorial 29 Apr 2017
Abantu 10 baguye mu mpanuka y’Ubwato bw’intambara bwa Amerika n’ubundi butwaye Peteroli ku nkengero ya Singapour.

Abantu 10 baguye mu mpanuka y’Ubwato bw’intambara bwa Amerika n’ubundi butwaye Peteroli ku nkengero ya Singapour.

Editorial 21 Aug 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru