• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 25 Aug 2017 Mu Rwanda

Ku mugoroba wok u italiki ya 23 Kanama, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo 20 b’igitsinagore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Hiti mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (MINUSTAH).

Ni ku nshuro ya munani itsinda ry’abapolisi bo mu mutwe wa FPU ryoherejwe muri iki gihugu, bakazaba bagize RWAFPU-VIII iyobowe na ACP Yahya Kamunuga.

Iri tsinda rikaba ryasezeweho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, wabifurije kuzagira akazi keza no kuzahesha ishema igihugu cyacu; aho yari kumwe n’abayobozi b’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege akaba yavuze ko aba bapolisi 140 bazakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye, kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibikorwaremezo.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi b’u Rwanda(IPOs) bagera ku 9 bo bakaba bakorayo akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi ba Haiti; rikaba rizamarayo igihe cy’umwaka umwe, aho rigiye gusimbura irindi rigizwe n’abapolisi 160 biteganyijwe ko rizagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama , ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

-7731.jpg

Source: RNP

2017-08-25
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Burundi: Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Editorial 02 Jan 2017
Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 13 Aug 2021
Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Editorial 03 Nov 2021
Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Editorial 23 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kim Jong un yashimye intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro na Trump
POLITIKI

Kim Jong un yashimye intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro na Trump

Editorial 13 Jul 2018
Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa
ITOHOZA

Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Editorial 05 Dec 2016
Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye
Amakuru

Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Editorial 24 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru