• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Uncategorized»Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024

Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024

Editorial 07 Jun 2024 Uncategorized

Abantu bagera ku bihumbi Umunani  bo mu bihugu 34 bamaze kwiyandikisha muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024.

Iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro, iheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’ ndetse intego ihari ni uko igera ku rwego rwisumbuyeho rwa Gold guhera mu mwaka utaha.

Nkuko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryatangaje ko mu gihe habura iminsi ibiri  gusa ngo irushanwa ribe, hamaze kwiyandikisha abantu barenga 8000 bo mu bihugu 34.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Kigali International Peace Marathon 2024:

Half Marathon y’Abagabo: Mutabazi Emmanuel na Nzayisenga (bombi ba Police AC), Ingabire Victor, Nsabimana Jean Claude na Nshimiyimana Emmanuel (bose ba APR AC).

Umutoza: Rukundo Sylivain

Full Marathon y’Abagabo: Hitimana Noël na Dushimirimana Gilbert (bombi ba APR), Nizeyimana Alexis (Police) na Gakuru David (ba Police).

Umutoza: Eric Karasira

Half Marathon y’Abagore: Imanizabayo Emeline na Niyonkuru Florence (ba Sina Gerard AC), Musabyeyezu Adeline na Ibishatse Angelique (bombi APR) na Uwizeyimana J. Gentille (Police).

Umutoza: Kanyabugoyi Anicet

Umunya-Kenya George Onyancha wegukanye Kigali International Peace Marathon muri “Full Marathon” ya 2023, azitabira irushanwa ry’uyu mwaka riteganyijwe tariki ya 9 Kamena 2024.

Mu mwaka ushize, Onyancha yatsinze Kigali International Peace Marathon nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 48.

RAF yatangaje kandi ko kuri BK Arena hari ibiro byo gufasha abiyandikisha mu gihe binakorerwa ku rubuga rwa Internet ry’iri rushanwa, www.kigalimarathon.org/registration

Kwiyandikisha ku b’Abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$ na 9€.

Kuri ubu abiyandikishije batangiye gufata ibikoresho byo kwifashisha muri Marathon birimo nimero y’isiganwa, icupa ry’amazi n’umwambaro.

Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.

Yazamuriwe urwego hashingiwe ku mitegurire myiza, ihangana, kwitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, gukurikiza neza amategeko n’amabwiriza ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo (Anti-Doping).

Abakinnyi 10 bari mu 100 ba mbere bakomeye ku Isi bitezwe muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali y’uyu mwaka.

Ibihugu biturukamo abamaze kwiyandikisha muri KIPM 2024:

  1. U Rwanda
  2. Kenya
  3. Uganda
  4. U Bubiligi
  5. U Buyapani
  6. Espagne
  7. U Bufaransa
  8. U Bushinwa
  9. Tanzania
  10. Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  11. Ubwami bw’u Bwongereza
  12. Sudani y’Epfo
  13. Zambia
  14. Zimbabwe
  15. Ethiopia
  16. Eritrea
  17. U Buholandi
  18. Afurika y’Epfo
  19. Danemark
  20. Pologne
  21. Canada
  22. Ghana
  23. Nigeria
  24. Sénégal
  25. U Butaliyani
  26. Jamaica
  27. Argentine
  28. Mexique
  29. Brésil
  30. Singapore
  31. Suéde
  32. RDC
  33. Norvège
  34. République Tchèque


2024-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Editorial 14 May 2020
Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Editorial 19 Oct 2017
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC

Editorial 06 Aug 2021
Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.

Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.

Editorial 24 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court
ITOHOZA

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Editorial 17 Jul 2016
Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 26 Jan 2016
Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano
INKURU NYAMUKURU

Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Editorial 21 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru