Abantu bagera ku bihumbi Umunani bo mu bihugu 34 bamaze kwiyandikisha muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024.
Iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro, iheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’ ndetse intego ihari ni uko igera ku rwego rwisumbuyeho rwa Gold guhera mu mwaka utaha.
Nkuko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryatangaje ko mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo irushanwa ribe, hamaze kwiyandikisha abantu barenga 8000 bo mu bihugu 34.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Kigali International Peace Marathon 2024:
Half Marathon y’Abagabo: Mutabazi Emmanuel na Nzayisenga (bombi ba Police AC), Ingabire Victor, Nsabimana Jean Claude na Nshimiyimana Emmanuel (bose ba APR AC).
Umutoza: Rukundo Sylivain
Full Marathon y’Abagabo: Hitimana Noël na Dushimirimana Gilbert (bombi ba APR), Nizeyimana Alexis (Police) na Gakuru David (ba Police).
Umutoza: Eric Karasira
Half Marathon y’Abagore: Imanizabayo Emeline na Niyonkuru Florence (ba Sina Gerard AC), Musabyeyezu Adeline na Ibishatse Angelique (bombi APR) na Uwizeyimana J. Gentille (Police).
Umutoza: Kanyabugoyi Anicet
Umunya-Kenya George Onyancha wegukanye Kigali International Peace Marathon muri “Full Marathon” ya 2023, azitabira irushanwa ry’uyu mwaka riteganyijwe tariki ya 9 Kamena 2024.
Mu mwaka ushize, Onyancha yatsinze Kigali International Peace Marathon nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 48.
RAF yatangaje kandi ko kuri BK Arena hari ibiro byo gufasha abiyandikisha mu gihe binakorerwa ku rubuga rwa Internet ry’iri rushanwa, www.kigalimarathon.org/registration
Kwiyandikisha ku b’Abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$ na 9€.
Kuri ubu abiyandikishije batangiye gufata ibikoresho byo kwifashisha muri Marathon birimo nimero y’isiganwa, icupa ry’amazi n’umwambaro.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
Yazamuriwe urwego hashingiwe ku mitegurire myiza, ihangana, kwitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, gukurikiza neza amategeko n’amabwiriza ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo (Anti-Doping).
Abakinnyi 10 bari mu 100 ba mbere bakomeye ku Isi bitezwe muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali y’uyu mwaka.
Ibihugu biturukamo abamaze kwiyandikisha muri KIPM 2024:
- U Rwanda
- Kenya
- Uganda
- U Bubiligi
- U Buyapani
- Espagne
- U Bufaransa
- U Bushinwa
- Tanzania
- Leta Zunze Ubumwe za Amerika
- Ubwami bw’u Bwongereza
- Sudani y’Epfo
- Zambia
- Zimbabwe
- Ethiopia
- Eritrea
- U Buholandi
- Afurika y’Epfo
- Danemark
- Pologne
- Canada
- Ghana
- Nigeria
- Sénégal
- U Butaliyani
- Jamaica
- Argentine
- Mexique
- Brésil
- Singapore
- Suéde
- RDC
- Norvège
- République Tchèque