• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Uncategorized»Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.

Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi 24 Feb 2021 Uncategorized

Inkuru y’uko abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba, RNC, barebana ay’ingwe ntivuzwe uyu munsi, ahubwo ishimangiwe n’urupfu rwa Seif Bamporiki wari uhagarariye abo bagizi ba nabi mu gihugu cya Afrika y’Epfo, ariko akaba yari amaze agihe arebwa nabi cyane na shebuja w’ibigarasha,Kayumba Nyamwasa.

Byavuzwe kenshi ko ibyo bigarasha byananiwe kugabana ibisabano basaruza mu banzi b’u Rwanda, bibabeshya ko bagiye guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibi byatumye abenshi mu batangiranye na Kayumba Nyamwasa muri ubwo buyobe bamushiraho. Abo ni nka  Gahima Gerard na mwene nyina Rudasingwa Théogène, ba  Jean Paul Turayishimiye, Thabita Gwiza n’abandi utabara basezeye kuri Nyamwasa bamushinja ubujura, kugambana no guhuzagurika muri politiki ye, bashinga za New RNC, za ARC-Urunana, n’ibindi biryabarezi bitagira epfo na ruguru.

Mu bimenyetso abahoze ari inkoramutima za Nyamwasa bashingiraho bamushinja inda nini n’ikinyoma, ngo ni uko abarwanyi babo bapfa nk’udushwiriri mu mashyamba ya Kongo kubera inzara n’ubujyahabi kandi hadasiba gutangwa imisanzu yo kubafasha, hakiyongeraho kuba impehe ziyobowe na baringa, Kayumba Nyamwasa.

Aya macakubiri yaje kuvamo iyicwa n’irigiswa  ry’abahoze ari inkoramutima za Kayumba Nyamwasa, abandi bashya ubwoba, ku buryo bahora bikanga ko yabashyira aho yashyize Ben Rutabana na bagenzi be. Ibi mushiki wa Rutabana, Thabita Gwiza arabizi kuturusha.

Mu minsi mike ishize, uwitwa Mukankusi Charlotte yashyize ku karubanda ko Kayumba Nyamwasa yaheranwe n’uburwayi, kandi ngo muri RNC batarashakaga ko iyi nkuru ijya hanze. Uyu mugore byamuviriyemo guterwa amabuye bikomeye, abajya basoma ibyandikwa n’ibigarasha ku mbuga nkoranyambaga mwabonye uburyo Mukankusi yanzwe cyane.

Undi rero  utaracanaga uwaka na Kayumba Nyamwasa na muramu we Ntwari Frank,  akaba yaraje no kubizira mu mpera z’icyumweru gishize, ni Seif Bamporiki, bafataga nk’umugambanyi ushyira amakuru ubutegetsi bw’iKigali”. Amakuru dukesha inshuti magara za Bamporiki, aravuga ko yishwe ndetse  yiteguraga gushyira hanze amanyanga yose ya Nyamwasa, agahita anasezera muri ako gatsiko k’abagizi ba nabi.

Nk’uko asanzwe abigenza rero, Kayumba Nyamwasa yahise amwirenza, yifashishije abicanyi babigize umwuga bo muri Afrika y’Epfo, dore ko muri icyo gihugu, cyane cyane mu gace ka  Nyanga mu mujyi wa Cape Town Bamporiki yaguyemo, kwica umuntu ari nko kuzimya buji. Ibi Kayumba Nyamwasa arabizi neza,  kandi nta kuntu atari kubibyaza umusaruro ngo yivune “umwanzi”.

Aho Bamporiki apfiriye  rero, amakuru yizewe avuga ko Kayumba Nyamwasa n’ibyegera bye biruhukije cyane, (ndetse ngo na shampanye zarafunguwe)bishimira ko bakize umugambanyi, kuko iyo Seif Bamporiki agumaho, bari kugwa mu gisebo n’akaga katabaho.

Muri ka kamenyero ko gushakisha uwo bagerekaho amahano yabo, bidatunguranye bahise bavuga ko Bamporiki yishwe na Leta y’uRwanda. Ntibanategereje ko habaho iperereza, ahubwo bahise biyambaza ibinyamakuru bya CMI, urwego rw’ubutasi muri Uganda, maze bemeza ko u Rwanda rwarenze ibihugu bingahe, rukajya kwicira umuntu mu bilometero ibihumbi.

Twibutse ko no mu mwaka wa 2019,undi muyoboke wa RNC , Nkurunziza Camille, yiciwe muri Afrika y’Epfo, nabwo ibinyamakuru nka Chimpreports na New Vision byombi bikoreshwa na Leta ya Uganda, bigashinja u Rwanda urwo rupfu. Nyamara ntibyatinze kugaragara ko Nkurunziza yarashwe n’abapolisi ubwo bageragezaga kugaruza imodoka yari yibwe.

Ibyo binyamakuru, nako ibinyabinyoma, ntibyigeze bivuguruza ayo mateshwa yabyo. Abasesengura basanga uretse ko ari na filimi iba mu mitwe w’ibigarasha na CMI gusa, harimo no gusuzugura ibihugu bibacumbikiye, bagaragaza ko u Rwanda rushobora kubivogera, rukica uwo rushatse, ntihagire n’umenya uwo rwatumye!

Igitangaje kurushaho, ni uko iminsi mike cyane mbere y’uko Seif Bamporiki yicwa, ikinyamakuyu SpyUganda nacyo cya CMI, cyari cyanditse ko “hari umunyapolitiki ukomeye muri RNCushobora kwicwa mu gihe cya vuba”.  Umuntu wo muri RNC ndani waduhaye aya makuru avuga ko Bamporiki yari amaranye iminsi impungenge, akaba ashobora kuba yarabyongorereye SpyUganda ngo arebe ko umugambi wo kumuhitana waburizwamo. Ngayo nguko rero. Bigarasha, twababwiye kenshi ko kugambanira u Rwanda bitazabagwa amahoro. Amaherezo ni  ukugwa igihugu igicuri!!

2021-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse

Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse

Ubwanditsi 12 Jun 2023
Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 08 Aug 2020
Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n’agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa.

Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n’agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa.

Ubwanditsi 04 May 2021
Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w’imikino 2023-2024

Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w’imikino 2023-2024

Ubwanditsi 16 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera
Mu Mahanga

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]
INKURU NYAMUKURU

Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 May 2019
Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 30 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru