Mu gihe ubushakashatsi mu bijyanye n’ikirere bukomeje gutera imbere hakaba hari byinshi bimaze kuvumburwa ibitari bike bikaba bikibitswe mu ibanga rikomeye kubera kwanga gutera ubwoba ikiremwamuntu, abantu benshi baracyari mugihirahiro bibaza niba mu isanzure iyi si dutuye ariyo yonyine ituwe nibiremwa bifite ubwenge cg ubuzima.
Gusa iyo usomye ubushakashatsi ibyo bwagezeho ubona ko hari amabanga menshi abashakashatsi na za leta zibakoresha badashaka kugaragaza kubera impamvu zitandukanye.
Nkuko tubikesha ikigo METI (Messaging Extra Terrestrial Intelligence) gikorera I San Francisco muri Amerika kikaba cyiga ibijyanye n’ibindi biremwa bishobora kuba bituye muyindi mibumbe itari iyi si yacu, baravuga ko ubu mugihe gito kitarenze umwaka wa 2017 cg ukurikiyeho wa 2018, ko bazatangira koherereza ubutumwa ibyo biremwa bituye kuyindi migabane.
Ubwo rero ni ukumenya ko ubu bushakashatsi bwatangiye mu myaka yaza 1980 bushobora kuba hari icyo bwagezeho kuko ntabwo baba bazatangira kuvugana n’ibiremwa baba batarigeze babona ikiranga ko bibaho kuko bagomba kugira aho bahera.
Mu gihe ubu butumwa buzatangira kohererezwa ibi biremwa bifite ubwenge nkatwe cg bibudusumbya, kandi bitaboneka kuri iyi si yacu ngo bazaba bafite intego yo gushyiraho imikoranire n’ubucuti hagati y’ikiremwa muntu nibyo biremwa bindi bibarizwa kure cyane uvuye hano turi.
Umuyobozi mukuru wa METI, Mr Douglas Vakoch yatangaje ko mbere yuko bohereza ubwo butumwa butandukanye ngo bari kwigira hamwe n’abandi bashakashatsi uko ubutumwa buzoherezwa bugomba kuba buteye kugira ngo butazateza ikibazo hagati y’ikiremwamuntu nibyo biremwa bindi.
Ikindi kibazo bafite ngo ni ukumenya indamutso bazaramutsamo ibyo biremwa mu gihe bashaka kubyimenyekanishaho ndetse n’ururimi bazavuganamo nabyo.
Ikibazo cyingorabahizi abashakashatsi bo kuri iyi si bafite ngo ni ukumenya igihe gikwiriye bishobora kwemera ko tubivugisha tutabibangamiye. Ikiriho ngo ni uko umubano ugomba kubaho hagati y’abatuye iy si nabiriya biremwa bindi. Aha umuntu yakwibaza niba koko batarabonye aho biri bakaba badashaka ko abandi bantu bagira icyo babimenyaho.
Itsinda ry’abanyabwenge rikaba riri kwigira hamwe icyakorwa ngo ibi bibazo bibonerwe igisubizo vuba byihuse bityo ikiremwamuntu gitsure umubano nibyo biremwa bindi bifite ubwenge bushobora kuba burenze ubwacu.
Ahantu abashakashatsi batekeraza ko hari ibi biremwa ni ahitwa Proxima Centauri hakaba hari umubumbe umeze nk’isi yacu ufite izuba rindi ritari iri ryacu kandi uyu mubumbe ukaba uzenguruka iryo zuba. Abashakashatzi bakoze inyigo zitandukanye basanga kuri Proxima Centauri hashobora kub ibinyabuzima nka hano ku isi.
Ubutumwa buzoherezwa ahantu hatandukanye mu isanzure, mundimi zinyuranye harimo icyongereza. Kumusozo wa buri butumwa hazajya havugwa ngo: Anyone is listening ? / Hari uwaba atwumva ? Nyuma yaho bazajya bohereza n’umuziki.
Ubu ikivugwa ni uko hari abantu batandukanye bakora mu by’umutekano bavuga ko hari ibiganiro bihuza ibihugu byibihangage mubyubushakashatsi mu kirere bakaba bavuga ko imikoranire hagati y’ikiremwamuntu n’ibindi biremwa byo kuyindi mibumbe yatangiye bakaba bashaka uburyo babimenyesha abantu muri rusange buhoro buhoro.
Tubitege amaso gusa mugihe hamaze kuvumburwa indi mibumbe igera kubihumbi ntawahakana ko itariho ibindi biremwa bifite umwimerere waho bituye kandi bikaba biturusha ubwenge.
Gusa ntibazadukoreho bahamagara ibishobora kutugira abacakara babyo.
Hakizimana Themistocle